Yabitangaje ku wa 27 Kanama 2025, bwo yari mu murwa Mukuru i Nairobi, avuga ko igihugu cyamunzwe na ruswa, anasaba Abanya-Kenya gufata icyemezo gisubiza Igihugu mu biganza byabo binyuze mu kumutora.
Mwangi yagize ati “Ubuyobozi bwacu bwadutengushye mu buryo bwinshi. Wishyura imisoro witeze kubona serivisi, ariko bikaba ngombwa ko unatanga ruswa kugira ngo uyihabwe. Uyu munsi Igihugu tugomba kugisubiza mu maboko yacu.”
Mwangi w’imyaka 42, mu 2017 yiyamamarije kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya ariko ntiyabigeraho.
Mu myaka ishize yamenyekanye nk’impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’ibyo kubahiriza urenganzira bwa muntu muri Kenya no hanze yayo.
Muri Gicurasi 2025 Mwangi yirukanywe muri Tanzania, ubwo yajyaga gukurikirana urubanza rw’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, CHADEMA, Tundu Antiphas Mughwai Lissu, wari ukurikiranyweho kugambanira igihugu.
Muri Nyakanga 2025 Urukiko rwa Kenya rwamushinje gutunga imyuka iryana mu maso, isanzwe ikoreshwa mu myigaragambyo hamwe n’imbunda irasa isasu rimwe byafatiwe iwe mu rugo.
Amatora muri Kenya ategerejwe muri Kanama 2027. Gusa kandidatire ya Mwangi igomba kubanza kwemezwa n’Urwego rushinzwe Amatora (IEBC), rukareba niba yujuje ibisabwa byose.
Abandi bamaze gutangaza ko bazahatana barimo Senateri Okiya Omtatah na David Maraga wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga.
Perezida William Ruto na we yamaze gutangaza ko aziyamamariza manda ya kabiri.






Ibitekerezo 0