Uruhande rwa Kenya rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ingabo, Aden Barre Duale, mu gihe RDC yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Jean-Pierre Bemba.
Ni amasezerano agenga imikoranire y’impande zombi mu bya gisirikare, yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo.
Mu biyakubiyemo harimo ko ingabo za Kenya zizatanga imyitozo iza RDC ndetse icyiciro cya mbere kikaba cyaratangiye i Kisangani nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibivuga.
Ba minisitiri bombi bahuye nyuma y’ibiganiro by’impuguke zo muri ibi bihugu byabaye kuva ku wa 2 Kanama i Goma bikazakomeza kugeza ku wa 7 uku kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!