00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya na RDC byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 August 2023 saa 03:31
Yasuwe :

Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, kuri uyu wa 4 Kanama 2023, mu muhango wabereye i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uruhande rwa Kenya rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ingabo, Aden Barre Duale, mu gihe RDC yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Jean-Pierre Bemba.

Ni amasezerano agenga imikoranire y’impande zombi mu bya gisirikare, yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo.

Mu biyakubiyemo harimo ko ingabo za Kenya zizatanga imyitozo iza RDC ndetse icyiciro cya mbere kikaba cyaratangiye i Kisangani nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibivuga.

Ba minisitiri bombi bahuye nyuma y’ibiganiro by’impuguke zo muri ibi bihugu byabaye kuva ku wa 2 Kanama i Goma bikazakomeza kugeza ku wa 7 uku kwezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages