Kuri ubu inkiko za gisirikare muri Uganda ziri kuburanisha abo baturage aho bashobora gukatirwa igifungo kigera ku myaka 20.
Bafashwe muri Mata uyu mwaka, bafatirwa ku butaka bwa Uganda bitwaje intwaro bo bavuga ko zifashishwaga mu kurinda amatungo yabo.
Kenya ihangayikishijwe n’uko abaturage bayo bajyanywe mu nkiko za gisirikare ku bibazo byakabaye byarajyanywe mu nkiko za gisivile.
Iki gihugu kandi kivuga ko Uganda yashimuse abaturage bacyo ngo kuko bakuwe ku butaka bwa Kenya, ahubwo Uganda igashinjwa kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu.
Ubusanzwe The East African yanditse ko abaturage ba Uganda iyo bafatanywe intwaro, bacirwa urubanza n’inkiko za gisirikare, bikaba bitandukanye no muri Kenya.
Uganda ivuga ko atari ubwa mbere abashumba bo muri Kenya binjiza intwaro ku butaka bwayo kandi byamenyeshwa ubuyobozi ntihagire igikorwa. Inavuga ko abo bashumba bitwaje intwaro bahohotera abanya-Uganda rimwe na rimwe bakabarasa bakabica.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!