NASA iteganya kurahiza Odinga tariki ya 12 Ukuboza 2017, igikorwa kizahurirana n’ibirori byo kwizihiza Umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Kenya (Jamhuri Day).
Ni mu gihe Perezida Uhuru Kenyatta yarahiye kuyobora iki gihugu ku itariki ya 28 Ugushyingo 2017, mu muhango utarigeze witabirwa n’abatavuga rumwe na we.
The Nation dukesha iyi nkuru ivuga ko itsinda ritegura umuhango w’irahira rya Odinga rivuga ko riri kwibaza uburyo azarahira Musyoka adahari, aho basanga ibishoboka ari ukohereza umucamanza mu Budage akamurahiza cyangwa gutegereza igihe azagarukira.
Umuyobozi w’Ishyaka ODM, Oduor Ong’wen uri mu bagize iri tsinda yagize ati” Aya niyo mahitamo dukomeje kuganiraho, ariko bitarenze ku wa Mbere tuzaba twamaze kumenya uko tuzabigenza.”
Musyoka washinze ishyaka Wiper ribarizwa muri NASA yagiye mu Budage gusura umugore we bivugwa ko arwaye.



















TANGA IGITEKEREZO