00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya ntishira amakenga ubwinshi bw’amata aturuka muri Uganda

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 16 December 2019 saa 09:23
Yasuwe :

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko igiye kohereza abagenzuzi bayo muri Uganda kugira ngo bamenye inkomoko y’amata akomeje kwinjira mu gihugu yitirirwa Uganda.

Ibi bije bikurikira ubwinshi budasanzwe bw’amata ava muri Uganda ajya ku isoko rya Kenya, ku buryo byateye impungenge abayobozi ba Kenya ko ayo mata yaba aturuka ahandi akitirirwa Uganda.

Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko umwaka ushize Uganda yohereje muri Kenya amata ya miliyoni 105 z’amadolari, mu gihe mu 2017 hari hoherejwe amata ya miliyoni 25 z’amadolari, naho mu 2016 hoherezwa amata ya miliyoni 81 z’amadolari.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Chris Kiptoo yavuze ko babonye ubwiyongere bukabije bw’amata ava muri Uganda ku buryo batumva icyabaye, bakaba bagiye gukora igenzura ngo bamenye nib anta yandi mata ashobora kuba yinjizwa mu gihugu yitirirwa Uganda kandi atari byo.

Kiptoo yavuze ko bazagerageza kuganira mu buryo bwa kivandimwe n’abayobozi ba Uganda kugira ngo bamenye ukuri.

Minisiteri y’ubucuruzi ya Kenya yamaze kwandikira iya Uganda isaba ko babaha imibare nyayo y’amata icyo gihugu cyohereje muri Kenya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages