Africa Nation yatangaje ko Sarah Obama yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki 29 Werurwe azize indwara. Yaguye mu Bitaro bya Jaramogi Oginga Odinga Hospital biherereye mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Kisumu muri Kenya.
Umukobwa we, Marsat Obama, ni we wemeje iby’urupfu rw’uyu mukecuru avuga ko yajyanywe kwa muganga ku cyumweru tariki 28 Werurwe nyuma y’amasaha make agahita yitaba Imana.
Yavuze ko muri Nzeri umwaka ushize wa 2020, Sarah Obama yagize ikibazo cya ‘stroke’ ndetse ko yari afite n’uburwayi bwa ‘Diabète’.
Umuryango we uri gutegura uko imihango yo gushyingura igenda, ndetse biteganyijwe ko ashyingurwa mu irimbi ry’abayisilamu riherereye mu Mujyi wa Kisumu.
Barack Obama yakundaga kumwita ‘Granny Sarah’ ndetse bari inshuti cyane, kuko uyu mukecuru yumvikanye kenshi abeshyuza abashakaga ko Obama atsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, bavuga ko ari Umuyisilamu kandi atavukiye muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!