00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Papa Francis yasabye abaturage guharanira amahoro

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 26 November 2015 saa 02:29
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis uri mu ruzinduko muri Kenya, yasabye abaturage b’iki gihugu guharanira amahoro n’ubwiyunge.

Papa wageze muri Kenya ku wa gatatu agasanganirwa na Perezida Uhuru Kenyatta ndetse n’abaturage benshi, yavuze ko ubugizi bwa nabi n’ibikorwa by’ubwiyahuzi bituruka ku bwoba, kutizerana ndetse no guhangayika bishingiye ku bukene no kutabona ibyo wifuza.

Papa yagize ati” abagabo n’abagore bafite umutima mwiza bahamagariwe guharanira ubwiyunge, amahoro, kubabarira n’ubukire.”

Papa kandi yanaburiye Abanyakenya ku bijyanye n’ikibazo isi ifite cy’ibidukikije bikomeje kwangirika ndetse anavuga ko abayobozi bagomba guteza imbere amahame agamije iterambere mu bukungu ndetse anabasaba gukorera mu mucyo birinda ruswa.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Kenyatta we yasabye Papa gusengera Kenya kugira ngo izabashe gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa.

Umuyobozi mukuru w’idini ya Islamu, yishimiye uruzinduko rwa Papa, avuga ko ruje guha icyizere abatuye mu duce dukennye. Itsinda ry’abantu batemera Imana (Atheist) ryo ryavuze ko rizarega leta kubera icyemezo yafashe cyo gutanga ikiruhuko kuri uyu wa kane mu rwego rwo kwakira Papa Francis.

Muri Kenya 30% barimo na Perezida Kenyatta babatijwe muri Kiliziya Gatolika, kimwe cya gatandatu(1/6) cy’abayoboke b’iri dini ku isi ni Abanyafurika.

Leta ya Kenya yatangaje ko yateguye abapolisi 10000 mu rwego rwo kurinda umutekano wa Papa muri iki gihugu cyakunze kwibasirwa n’ibitero by’umutwe wa Al Shabab, birimo icyagabwe ku nyubako ya Westgate kigahitana abagera kuri 67 ndetse n’icyo muri Kaminuza ya Garissa cyahitanye abarenga 150.

Papa Francis ahabwa indabo ku kibuga cy'indege muri Kenya
Papa Francis yakirwa na Perezida wa Kenta Kenyatta
Papa Francis yakirwa ku kibuga cy'indege

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages