00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Perezida Kenyatta ashobora kuzashyiraho igihano cy’urupfu k’uzangiza inzira ya gariyamoshi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 31 May 2017 saa 08:29
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yatangaje ko ashobora kuzemeza igihano cy’urupfu ku muntu wahamwe n’icyaha cyo kwangiza umuhanda wa gariyamoshi cyangwa uzahungabanya ubukungu bw’igihugu.

Yabivuze kuri uyu wa Gatatu, tariki 31 Gicurasi, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ingendo za gariyamoshi izajya itwara abagenzi hagati y’umurwa mukuru, Nairobi n’icyambu cya Mombasa.

Daily Nation yatangaje ko Umukuru w’igihugu yatangaje iby’iki gihano nyuma y’aho uyu mushinga udindijwe no kwangirika kw’igice cy’inzira ya gariyamoshi cy’ahitwa Mariakani n’ifatwa ry’abantu bane bakekwaho kwangiza ibyo bikorwa.

Umushinjacyaha mukuru wa Leta ya Kenya, Keriako Tobiko, yavuze ko uzajya afatwa atazitwa igisambo cyangwa ibindi, ahubwo azajya afatwa nk’uwacuze icyaha no kwangiza ibikorwaremezo n’ubukungu bw’igihugu.

Kenyatta yavuze ko mu gihe gishize yanze kwemeza iki gihano cy’urupfu, asaba ko ufashwe yahanishwa gufungwa burundu, ariko ko nibikomeza iri tegeko azaryemeza.

Ati “Ndagira ngo mbibutse ko Perezidansi impa ububasha bwo gushyiraho amategeko, abo bazafatirwa mu bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo, nzashyiraho itegeko ribahanisha kumanikwa.”

Umushinga wo kubaka ibirometero 470 by’uyu muhanda watewe inkunga na Leta y’u Bushinwa, urangiye utwaye miliyari 3.2 z’amadolari ya Amerika. Iyi gariyamoshi kandi yagabanyije igihe cyakoreshwaga n’umuntu uvuye Nairobi ajya Mombasa kuko iyi izajya ihakoresha amasaha ane n’igice mu gihe imodoka yahagendaga amasaha icyenda.

Iyubakwa ry’uyu muhanda wa gariyamoshi ryubatse amateka mashya muri Kenya kuko ubaye igikorwaremezo cya mbere gikomeye cyubatswe kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1960.

Kenya yatangije ingendo za gariyamoshi iva Nairobi ijya Mombasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages