Ibi Perezida Kenyatta yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Perezida Kenyatta yavuze ko bidakwiye ko Ruto akomeza kunenga Guverinoma na we ari mu bayigize kandi akaba atanagaragaza n’ubushake bwo kuyivamo. Yavuze ko iyi myitwarire ya Ruto ishyira abaturage mu rujijo.
Ati “Mfite gahunda y’ibikorwa natorewe, kandi akazi kagomba gukomeza, kandi byaba ari ibintu byiza mu gihe ubona utayishimiye ko wajya ku ruhande ukareka twe ababishaka bagakomeza, ubundi na we ugahereza abaturage gahunda yawe.”
“Ku ruhande rumwe ntushobora kuvuga ngo ndagiye, ngo ku rundi ruhande uvuge ko hari ibyo utemeranya nabyo. Ugomba gufata umwanzuro kugira ngo udashyira abantu mu rujijo, ku ruhande rumwe urashaka kuririmba ibyiza bya Guverinoma, uvuga uti ‘twakoze ibi na biriya’ ugashaka kubigenderaho ariko ku rundi ruhande wagera hirya ukavuga ibitandukanye n’ibi.”
Nyuma y’igihe gito Perezida Kenyatta atangaje ibi, Ruto yavuze ko nubwo akomeje gusabwa kwegura ntaho azajya kuko ari umugabo ufite intego kandi udahangayikishijwe n’abamutera ubwoba.
Ati "Ndi umugabo w’intego, nta mwanya mfite wo gusubira inyuma cyangwa kwegura.”
Ibi Ruto yabigarutseho ubwo yari mu muhango wo gusezera kuri depite Ronald Sagurani uherutse kwicwa na COVID-19.
Imyaka igiye gushira ari itatu, Perezida Kenyatta atavuga rumwe na Visi Perezida we, William Ruto. Intandaro y’uyu mwuka mubi ni uko Perezida Kenyatta atagaragaje ko ashyigikiye kuba Ruto yakwiyamamariza kumusimbura, ahubwo agashyigikira Raila Odinga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!