00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Polisi yafashe amafaranga y’amiganano agera kuri miliyoni 320$

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 28 February 2019 saa 09:04
Yasuwe :

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibyaha muri Kenya, ku wa Gatatu ryafashe amafaranga y’amiganano arimo amashilingi n’andi akoreshwa mu bindi bihugu yose hamwe agera kuri miliyoni 320$.

The East African dukesha iyi nkuru ivuga ko aya mafaranga bayasanze mu nzu iri mu gace ka Ruiru mu Mujyi wa Nairobi.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Ruiru, James Ng’etich, yabwiye itangazamakuru ko aya mafaranga yari mu masanduku 20 akozwe mu byuma.

Mu mafaranga y’amiganano yafashwe harimo amayero, ama-pounds, amadolari n’amashilingi ya Kenya. Abantu batatu barimo abashakanye babiri n’umugore bakoranaga ubucuruzi bahise batabwa muri yombi.

Mu gihe iperereza rigikomeje, polisi yatangiye gukeka ko aya mafaranga y’amiganano ashobora kuba hari aho ahuriye n’abantu barindwi baherutse gutabwa muri yombi bakekwaho kwambura umucuruzi ukomeye i Nairobi nyuma yo kwigana ijwi rya Perezida Uhuru Kenyatta.

Mu mafaranga yafashwe harimo amadolari, amashilingi, amayero n'ama-pounds
Aya mafaranga yari abitswe muri aya masanduku
Iyi nzu niyo yasanzwemo amafaranga y'amiganano abarirwa muri miliyoni 320 z'amadolari

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages