The East African dukesha iyi nkuru ivuga ko aya mafaranga bayasanze mu nzu iri mu gace ka Ruiru mu Mujyi wa Nairobi.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Ruiru, James Ng’etich, yabwiye itangazamakuru ko aya mafaranga yari mu masanduku 20 akozwe mu byuma.
Mu mafaranga y’amiganano yafashwe harimo amayero, ama-pounds, amadolari n’amashilingi ya Kenya. Abantu batatu barimo abashakanye babiri n’umugore bakoranaga ubucuruzi bahise batabwa muri yombi.
Mu gihe iperereza rigikomeje, polisi yatangiye gukeka ko aya mafaranga y’amiganano ashobora kuba hari aho ahuriye n’abantu barindwi baherutse gutabwa muri yombi bakekwaho kwambura umucuruzi ukomeye i Nairobi nyuma yo kwigana ijwi rya Perezida Uhuru Kenyatta.



















TANGA IGITEKEREZO