Odinga uheruka kwivana mu matora y’Umukuru w’igihugu agomba gusubirwamo kuri uyu wa 26 Ukwakira, yasabye abaturage ko bashobora kuguma mu rugo cyangwa bakigira ahandi nko gusenga.
Nk’uko BBC yabitangaje, ubwo yari yahuriye n’abarwanashyaka be kuri Uhuru Park, Odinga yanatangaje ko ihuriro rimushyigikiye, National Super Alliance (Nasa) rigiye guhinduka rikava ku kuba umutwe wa politiki rikaba nk’ihuriro rirwanya ubutegetsi.
Yagize ati “Ntabwo dushobora kuzubaha guverinoma itaratowe hakurikijwe itegeko nshinga.”
Odinga ariko yasabye abaturage kwirinda kujya mu mihanda bigaragambya kuko hariho “ubutegetsi bw’inkoramaraso” bushobora kubica.
Avuga ko nta matora agomba kuba bitewe n’uko nta mpinduka zigeze zikorwa mu kuyategura, ku buryo nta cyizere ko yazagenda neza.
Amatora aheruka yabaye ku wa 8 Kanama maze Uhuru Kenyatta yegukana intsinzi, ariko Urukiko rw’Ikirenga rutegeka ko asubirwamo kuko aya mbere atagendeye ku mahame agenga amatora.
Odinga wivanye mu matora mbere y’uko asubirwamo, yasabye ko amatora atahita asubirwamo, ahubwo akabanza agategurwa neza mu gihe cy’iminsi 90, kuko nta mpinduka zigeze zikorwa mu mitegurire yayo.



















TANGA IGITEKEREZO