Ibi yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, nyuma y’ibikorwa bye byo kwiyamamaza yakoreye mu mujyi wa Susan, uherereye hafi y’umurwa mukuru Nairobi.
Yagize ati “Nta bundi buryo ishyaka Jubilee rishobora gutsindamo amatora uretse uburiganya na bo barabizi. Niyo mpamvu bari gukoresha imbaraga nyinshi.”
Yakomeje avuga ko uretse ubwo buryo ishyaka rya Perezida Kenyatta rishobora gukoresha, afite icyizere gihagije ko azabona intsinzi isesuye.
Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, ni umukandida uhagarariye ishyaka Nasa ritavuga rumwe n’ubutegetsi, agiye kongera guhangana na Uhuru Kenyatta mu matora ateganyijwe ku wa 8 Kanama 2017, nyuma yo gutsindwa mu ya 2007, byakurikiwe n’imyigaragambo yahitanye ubuzima bw’abaturage na 2013.
Muri ayo matora yose, Odinga ntiyigeze yemera na gato ko yatsinzwe, ahubwo ashinja ishyaka rya Kenyatta, uburiganya mu kubarura amajwi.



















TANGA IGITEKEREZO