00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya, Rwanda na Uganda byahanaguweho ikirego cyo guheza u Burundi na Tanzania

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 2 March 2015 saa 10:59
Yasuwe :

Urukiko rwa Afurika y’Uburasirazuba, EACJ, rwavanyeho ikirego abaturage batatu ba Tanzania baregagamo Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, EAC , Richard Sezibera n’abashinjacyaha b’u Rwanda, Uganda na Kenya.

Abo banyatanzaniya batatu Ally Hatibu Msanga, David Geofrey Makatha na John Adam Bwenda ku wa 24 Gashyantare 2015, bari bareze ibihugu bya Kenya, Uganda n’u Rwanda ko byica nkana amasezerano agenga umuryango wa EAC kuko bifata imyanzuro biheje ibindi bihugu biwugize.

Umunyamabanga wa EAC, Richard Sezibera

Itangazo ry’urukiko riragira riti " icyo kirego kibanda ku mwanzuro n’amatangazo y’inama zahuje ibihugu bya Kenya, Uganda , n’u Rwanda. Izo nama ni izakorewe ku wa 24 na 25 Kamena mu 2013 i Entebbe, muri Uganda, ku ya 28 Kanama 2013 i Mombasa muri Kenya, no ku ya 28 Ukwakira 2013 i Kigali mu Rwanda zose zakozwe zitarimo abahagarariye Tanzaniya n’u Burund, bityo zikaba zari zinyuranyije n’amategeko ya EAC."

Abaregaga basabaga ko urukiko ruhamya Kenya, Uganda, n’u Rwanda icyaha cyo guheza u Burundi na Tanzaniya kandi rukanemeza ko kuba Umunyamabanga wa EAC atarakoze iperereza ngo amenye iby’izo nama nabyo binyuranye n’amategeko agenga EAC.

Nyuma ariko abaturage bari inyuma y’iki kirego basabye urukiko kukivanaho bavuga ko bari bugarijwe n’ubukene butatuma bakomeza gukurikirana.

Abaregwaga, basabye ko bahabwa indishyi n’ababareze kuko bamaze igihe n’amafaranga bashakisha ibyireguro .

Urukiko rwemeje ko ikirego kivanwaho kandi abari bareze bakishyura indishyi abo baregaga. Umubare w’amafaranga agize iyo ndishyi nturamenyekana.

Urukiko rwa Afurika y’u Burasirazuba rwashyizweho mu 2001. Kugeza ubu rukorera I Arusha muri Tanzania mu gihe cyose rutarabona icyicaro gihamye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages