Ku ifoto yakwirakwijwe kuri Twitter, Fatuma uri mu kanama gashinzwe ingengo y’imari, agaragara arira ndetse afite amaraso mu kanwa.
Depite Kassim uhagarariye agace ka Wajir y’Iburasirazuba gaherereye mu Majyaruguru ya Kenya, bivugwa ko yakubitiye mugenzi we Fatuma aho Inteko ikorera mu gice baparikamo imodoka nyuma y’ubushyamirane bagiranye buturutse ku kuba atarageneye agace ka Wajir amafaranga yo gukoresha.
Depite Sabina Wanjiru Chege yabwiye BBC ko Gedi amaze gukubitwa, abadepite b’abagabo batangiye kumukwena.
Yagize ati “Bamwe muri bagenzi bacu batangiye kumukwena bavuga ngo ni umunsi wo gukubitwa, banavuga ko dukeneye kwigishwa ikinyabupfura tukamenya uko bafata neza abagabo.”
Abadepite b’abagore bamaze kubona ibibaye basohotse mu Nteko Ishinga Amategeko bigaragambya, basaba ko Kassim atabwa muri yombi.



















TANGA IGITEKEREZO