Masten Wanjala yiciwe mu mujyi wa Bungoma mu Burengerazuba bwa Kenya, nyuma y’iminsi ibiri atorotse gereza.
Akigera muri uwo mujyi, yafashwe n’abaturage baramukubita kugeza apfuye, nkuko Polisi yabitangaje.
Uyu mugabo yemeye ko yishe abana bagera ku icumi nyuma yo kubaha ibiyobyabwenge, ndetse ngo hari abo yagiye anywa amaraso yabo nk'uko BBC yabitangaje.
Bivugwa ko uwo mugabo yatorotse gereza akajya iwabo aho avuka ariko ababyeyi bakamwanga, abaturanyi bamubonye baramukubita kugeza apfuye.
Polisi yatangaje ko bataramenya amakuru nyayo y’uburyo uwo mugabo yabashije gutoroka gereza mu mujyi wa Nairobi, akagera iwabo Bungoma nta wuramurabukwa.
Wanjala yavuze ko kugira ngo abone uko yica abo bana, yabashukaga ko ari umutoza w’umupira w’amaguru.
Iyo babaga bamugannye yarabashimutaga, hakaba n’abo asaba amafaranga kugira ngo abana babo barekurwe.
Ubwo yatabwaga muri yombi muri Nyakanga uyu mwaka, yagiye kwerekana aho imirambo y’abo bana yagiye ayishyingura.





Ibitekerezo 0