Uruhuri rw’ibitero bya Al Shabab byahitanye Abanyakenya barenga 60 mu gihe kitageze ku byumweru bibiri byatumye Perezida Uhuru yeguza umukuru wa Polisi ya Kenya, David Mwole Kimaiyo anirukana Minisitiri w’Umutekano kuri uyu wa Kabiri ku ya 2 Ukuboza 2014 .
Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko Kenyatta yasabye ko Kimaiyo yegura mu ibaruwa yandikiye Inteko Ishinga Amategeko,mbere yo kubitangariza abaturage ku mugaragaro ku gicamunsi.
Perezida Kenyatta yemeye ko hari ikibazo gikomeye mu nzego zishinzwe umutekano anihanganisha imiryango yabuze ababo mu bitero bya Al Shabab.
Yahise anirukana Minisitiri w’Umutekano Joseph Ole Lenku amusimbuza, Maj. Gen. Nkaissery Joseph.
Nyuma y’igitero cyahitanye abagenzi 28 hafi y’umujyi wa Mandera ku ya 22 Ugushyingo, ikindi gitero cyahitanye abantu 36 mu gitondo, kiza gikurikira icyahitanye umuntu umwe mu kabyiniro mu mujyi wa Wajir mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, muri metero 800, uvuye kuri sitasiyo ya polisi.



















TANGA IGITEKEREZO