Urukiko rw’i Nairobi muri Kenya rwakatiye Umunyamerika wifashe amashusho y’urukozasoni asambanya abana b’Abanyakenya gufungwa imyaka 50.
Ikinyamakuru Africa Review kivuga ko Terry Ray Krieger, yahamwe n’icyaha cyo gushora abana mu mashusho y’urukozasoni.
Umucamanza Joseph Karanja yavuze ko yakatiwe hagendewe ku mashusho y’urukozasoni n’ubutumwa yagiye yohererezanya n’abandi basambanya abana kuri internet mbere yo gufatirwa ahitwa Kajiado.
Ibiro by’iperereza bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI byari byaburiye guverinoma ya Kenya ko Krieger wari umaze kuzuza igifungo cy’imyaka 13 yakatiwe kubera gusambanya abana muri USA yimukiye muri Kenya kandi naho ahakorera ayo mahano.
Karanja avuga ko ababuranira Krieger basabye ko agabanyirizwa ibihano kubera afite ubumuga ariko bareba amashusho ye asambanya abana bagasanga ubumuga butaba urwitwazo ku byo akora.
Ati” Krieger yasambanyaga abaziranenge, abana, twese twakuze twarabanje kuba abana, yarabahemukiye abatera ibikomere bizabaranga ubuzima bwabo bwose.”
Yafashwe nyuma y’aho FBI ivumburiye ko hari umuntu usaranganya hirya no hino ku Isi amashusho y’urukozasoni akorerwa muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO