Ayla Garcia w’imyaka 36, yari yaturutse mu Mujyi wa Richmond muri Leta ya Virginia, ajya i Nairobi ku wa 30 Kamena 2026 ari kumwe na nyina Patricia, mukuru we Tabitha ndetse na nyirasenge na se wabo.
Bari bagiye muri Kenya bari kumwe n’abanyamuryango b’Itorero rya Overflow Christian Church ryo muri Richmond, mu bikorwa byo gufasha Zion Family, ikigo cyita ku bana b’abahungu n’abakobwa b’imfubyi.
Muri urwo rugendo, Garcia yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza asura ahantu hatandukanye muri Nairobi, ahura n’abaturage ndetse anitegereza inyamaswa zo muri Kenya.
Icyakora ku wa 10 Nyakanga, yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwa salmonellose. Bikekwa ko yanduye nyuma yo kunywa ikinyobwa cyarimo barafu yakozwe mu mazi yanduye cyangwa atujuje ubuziranenge.
Salmonella ni ubwoko bwa bagiteri butera indwara izwi nka salmonellose, ikunze kwandurira mu kurya cyangwa kunywa ibintu byanduye, cyane cyane amazi cyangwa ibiribwa bitabitswe neza.
Iyo umuntu yanduye iyi bagiteri ashobora kugira ibimenyetso birimo kuribwa mu nda, impiswi, umuriro, isesemi no kuruka. Mu bantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri budakomeye cyangwa bafite izindi ndwara zibasira umubiri, Salmonella ishobora gukura ikagera mu maraso bigatera ibibazo bikomeye ku ngingo zitandukanye z’umubiri.
Garcia yabanje kumara umunsi muri hoteli agerageza kuruhuka ngo arebe ko yoroherwa, ariko ku wa 11 Nyakanga 2026, umuturage wo muri Kenya amugira inama yo kujya kwa muganga kuko yari akomeje kumererwa nabi.
Garcia yahise ajyanwa mu Bitaro bya Aga Khan University Hospital, aho yamaze hafi ibyumweru bibiri avurwa. Uburwayi bwe bwakomeje gukomera, bugera ku rwego bushyira ubuzima bwe mu kaga.
Umuryango we wavuze ko yari asanzwe arwaye indwara izwi nka ‘sickle cell disease’. Iyo ndwara yatumye ubwandu bwa Salmonella bumugiraho ingaruka zikomeye kurushaho, bugera mu maraso ndetse bugira ingaruka ku mpyiko, umwijima n’imikorere y’amaraso.
Kubera ko igipimo cy’uturemangingo dutukura dutwara umwuka wa oxygène mu mubiri cyari cyagabanutse cyane, Garcia yahawe amaraso inshuro nibura enye. Yanashyizwe ku mashini isukura amaraso kubera ko impyiko ze zari zatangiye kunanirwa.
Nyina na mukuru we basubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ko bari bafite amatike yo gutaha ku wa 15 Nyakanga, ndetse Patricia akaba yari akeneye gufata imiti yari yasize mu rugo. Nyirasenge wa Garcia na se wabo bo bagumye muri Kenya bamwitaho.
Abaganga ntibari bemeje ko Garcia ashobora gusubira muri Amerika mu ndege isanzwe. Bavuze ko yari akeneye indege yihariye yo kumutwara mu buryo bw’ubuvuzi bwihutirwa, serivisi yashoboraga gutwara arenga ibihumbi 250$.
Mukuru we, Tabitha, yatangije ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga kugira ngo Garcia asubizwe muri Amerika, aho abana be bane bari bamutegereje.
Ku wa 19 Nyakanga, Garcia yashyize kuri Instagram amashusho ari ku gitanda cy’ibitaro, avuga ko yari agikomeje kugerageza gushaka uko yasubira mu rugo.
Yagize ati “Yego, ndacyari muri Kenya kandi ndagerageza gusubira mu rugo.”
Mu minsi yakurikiyeho, umuryango we watangaje ko yatangiye koroherwa, kuko yashoboraga guhumeka adafashijwe n’imashini. Icyakora, abaganga bari bataramwemerera kuva mu bitaro.
Ahagana Saa Tanu z’ijoro ku wa Kane, umuryango we wamenyeshejwe ko Garcia yapfuye.
Mu butumwa washyize ku rubuga rwo gukusanya inkunga, umuryango we wagize uti “Tubabajwe cyane no kubamenyesha ko umukobwa wacu dukunda, mushiki wacu, umubyeyi, nyirasenge, mubyara wacu n’inshuti yacu Ayla yapfuye.”
Nyina Patricia yagize ati “Yari umuntu ufite umutima mwiza kandi yasekaga cyane. Yahoraga yishimye kandi yakundaga gufasha abantu.”
Garcia yasize abahungu batatu n’umukobwa umwe, barimo Kelly w’imyaka 16, Kyle w’imyaka 15, Patrick III w’imyaka irindwi na Priya w’imyaka ine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!