Iri sangana ryabaye ku wa 18 Gashyantare 2013, ubwo umurambo wa Uwambaye wasangwaga mu cyumba 417 cy’icumbi rya Saharan Lodge iherereye i Nairobi.
Ni nyuma y’uko uyu mugore, wari umaze igihe abana na Smith ndetse anamutwitiye inda y’amezi arindwi, yari amaze iminsi ibiri aburiwe irengero.
Muri 2018, Urikiko rukuru rwaje kwemeza ko Uwineza, wari inshuti magara ya Uwambaye, ari we wagize uruhare mu rupfu rwe na cyane ko yakekaga ko inda ya Uwambaye atayitewe na Smith, ahubwo ishobora kuba ari iy’abandi banyarwanda Uwambaye yacudikaga na bo, ari bo Jean Claude na Allan.
Uwineza yakatiwe gufungwa burundu, maze yifashishije umunyamategeko we, John Swaka, aregera urukiko rw’ubujurire kuko yavugaga ko atari we wishe Uwambaye wari usanzwe ari nshuti ye magara.
Urukiko rw’ubujurire rwaje kwemeza ko Uwineza afungurwa, aho rwavuze ko ibimenyetso byashingiweho n’Urukiko Rukuru rumukatira igifungo cya burundu bidahagije.
Inteko y’abacamanza yagize iti “twemeye ubu bujurire, dukuyeho igihano yahawe kandi turamurekuye”.
Nyuma y’iki cyemezo, Uwineza yahise akurwa muri gereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!