00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umupolisi mukuru akurikiranyweho gutunga ihembe ry’inkura

Yanditswe na

Kayitare Jean Paul

Kuya 15 March 2015 saa 08:27
Yasuwe :

Umupolisi mukuru n’abandi babiri bakurikiranyweho gutunga ihembe ry’inkura (Rhino/Rhinocero) ripima amagarama 600 mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Inzego z’iperereza muri Kenya zivuga ko mbere y’itabwa muri yombi ry’uyu mupolisi, yabanje kurasana n’inzego z’umutekano ubwo zazaga kumufata.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko umupolisi ukurikiranyweho gutunga ihembe ry’inkura yafashwe n’inzego z’iperereza, zikaba zarabanje guciririkanya na we zishaka kurigura.

Amahembe y'Inkura ahigwa kimwe n'ay'inzovu

Si ubwa mbere ushinzwe umutekano muri Kenya atabwa muri yombi akurikiranyweho gukora ubucuruzi butemewe nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga.

Ku mugabane wa Asia, ikiro cy’ihembe ry’Inkura kigura amadolari y’Amerika ibihumbi 65, ni amayero 43,200 ushize mu mafaranga y’u Rwanda ni asaga miliyoni 46.

Umusirikare mukuru n’uwahoze ahagarariye inyungu z’igisirikare cya Amerika muri Kenya, na bo baherutse gufatirwa mu cyaha cyo gutunga ihembe ry’Inkura.

Bivugwa ko ubushimusi bw’inyamaswa bugenda bwiyongera nk’uko abahanga babivuze, kandi akenshi ibice by’inyamaswa bikorwa mo imiti, imitako n’ibindi.

Inyamaswa zibasiwe cyane ku Isi harimo ibisamagwe (bice by’imibiri),inzovu (ku mahembe), inkura (rhino), inyoni zidakunze kororoka cyane, ndetse n’ibikururuka hasi ku butaka, nk’uko tubikesha ibiro ntara makuru by’Abanyamerika Associated Press.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages