Ku Cyumweru nibwo Obama yageze muri Kenya abonana na Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida, William Ruto, ndetse na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Kuri uyu wa Mbere yerekeje mu gace ka Kogelo ari naho akomoka mu muhango wo gufungura ikigo cy’imikino n’ubumenyingiro cyubatswe n’umuryango Sauti Kuu Foundation washinzwe na mushiki we, Dr. Auma Obama.
Abaturage bo muri aka gace gaherereye mu Ntara ya Siaya baganiriye na Daily Nation bagaragaje ko bishimiye kwakira Obama, nyuma y’imyaka isaga 10 yari ishize atahagera kuko yahaheruka mu 2006 akiri senateri wa Leta ya Illinois.
Gusa ariko inzira zose uyu wahoze umuyobozi ukomeye ku Isi ari bunyuremo, umutekano wakajijwe ku buryo abantu bose y’aba n’abayobozi bari gusakwa mu buryo bukomeye.
Imihanda imwe n’imwe yafunzwe , indi iharirwa abantu bafite ubutumire bwo kwitabira iki gikorwa Obama ari bujyemo.
Biteganyijwe ko mbere yo gufungura kiriya kigo, Obama abanza gusangira no kuganira n’abo mu muryango we bahatuye. Arava muri Kenya ahite yerekeza muri Afurika y’EPfo mu bikorwa bifitanye isano n’isabukuru ya Nelson Mandela.



















TANGA IGITEKEREZO