Ibihumbi by'urubyiruko byiraye mu mihanda bisaba ko Perezida Ruto agomba gukomeza gukora impinduka muri Guverinoma kandi ntizigarukire gusa mu kwirukana ba Minisitiri, ahubwo zigakomeza, zikagera ku kwirukana ba Guverineri n'abayobozi b'inzego z'ibanze, ahanini bashinjwa kwimakaza ruswa.
Ruto kandi ari gusabwa kwegura ku giti cye, kuko na we anengwa uburyo yakoresheje mu gukemura ibibazo biri mu gihugu, bityo ingaruka zikaba zitagomba kugera ku bandi we zimusize.
Uyu mugabo wavuze ko yiteguye gukomeza kuganira n'urubyiruko, arasabwa byinshi birimo gukora amavugurura azatuma Kenya yishyura imyenda ifite, ikabikora itongereye imisoro ituruka imbere mu gihugu kandi itanagujije indi myenda mu mahanga.






Ibitekerezo 0