Bitanu muri byo birego byatanzwe nyuma y’uko umukandida uhagarariye abatavuga rumwe na Leta, Raila Odinga na mugenzi we Kalonzo Musyoka bamenyesheje komisiyo y’amatora ko batacyiyamamaje.

Kimwe mu birego cyatanzwe na depite John Harun Mwau ushaka ko Komisiyo y’Amatora yongera gutanga abakandida bashya, bitaba ibyo amatora ntabe ku nshuro ya kabiri.

Irinsdi tsinda ry’Ikigo cy’Ubuyobozi na Demokarasi cyitwa Uzalendo rishaka ko Urukiko Rukuru rusesengura inyito y’Amatora Mashya iri gukoreshwa. Rikifuza ko ayo matora ateganyijwe atakwitwa mashya kubera ko umukandida w’ingenzi, Raila Odinga yayivanyemo ahubwo akitwa ko ari amatora rusange, hagatangwa abakandida bashya batitabiriye aya mbere.

Ikinyamakuru Daily Nation kivuga ko impirimbanyi Okiya Omtatah we yitabaje urwo rukiko asaba ko rubuza Komisiyo y’Amatora gutegura amatora igihe cyose ibyatumye Raila Odinga yegura bitarubahirizwa.

Odinga yeguye kuko yeguye avuga ko ashaka ko Komisiyo y’Amatora ivugururwa, bityo agashira impungenge z’uko amatora ashobora kuzabamo uburiganya ariko ntibyakorwa.

Naho abandi bari baregeye Urukiko rw’Ikirenga ni Jackson Ndegwa na Edward Kings Onyacha, bashaka ko urukiko rwisubiraho ku mwanzuro wo kuburizamo amatora ya mbere, yo ku wa 8 Kanama 2017 ariko urukiko rwabiteye utwatsi.

Biteganyijwe kandi ko ku wa Gatanu abanyamategeko b’ishyaka Jubilee rya Uhuru Kenyatta na NASA rya Raila Odinga bazitaba urukiko rw’ikirenga.

Jubilee ishaka ko abayobozi ba Nasa bakurikiranwa kuko batubahirije umwanzuro w’urukiko ubwo bivanaga mu matora.

Amatora ateganyijwe ku wa Kane aramutse atabaye bishobora gutuma hashyirwaho guverinoma izayobora igihugu mu minsi 60 mu gihe Komisiyo y’Amatora itegura andi matora bundi bushya nk’uko itegeko nshinga rya Kenya ribiteganya.