00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Urukiko rwategetse ishuri ry’amategeko kwakira abanyeshuri barimo Abanyarwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 February 2017 saa 02:53
Yasuwe :

Urukiko Rukuru muri Kenya rwategetse Ishuri rikuru ryigisha iby’amategeko, KSL, guhagarika icyemezo ryari ryarafashe gikumira abaturuka mu Rwanda, Uganda, Tanzania na Sudani y’Epfo, kuhigira.

Iki cyemezo cy’urukiko giha abanyeshuri barimo n’ab’u Rwanda gukurikira amahugurwa mu by’amategeko (ATP) atuma bemererwa gukorera muri Kenya.

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, umucamanza Justice John M. Mativo yavuze ko icyemezo cya KSL cyari kinyuranyije n’ingingo ya 27 y’Itegeko Nshinga rya Kenya ryo muri 2010. Iyi ngingo ikavuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko.

Umucamanza yabonye ko iryo shuri ryajyaga ryakira abaturutse muri Afurika y’Iburasirazuba, ariko bigeze muri 2016 rikabihindura kugeza n’aho hari abatarabonye uko bakora ibizamini. Byongeye, rinatangaza ko guhera muri 2017 nta munyeshuri utari Umunyakenya wagombaga kuryigamo.

Urukiko rwafashe icyemezo ko abaturuka mu Rwanda, Tanzania, Uganda na Sudani y’Efo bakwakirwa ati ntajuririrwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages