00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Urukiko rwatumye Minisitiri w’Ubuzima ahagarika imirimo yo kubaka ikigo cy’Abanyamerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 June 2026 saa 05:55
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Aden Duale, yahagaritse burundu imirimo yo kubaka ikigo cyo gushyiramo Abanyamerika bakekwaho Ebola cyari cyatangiye kubakwa muri Kenya ku nkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’aho yari yakurikiranwe n’urukiko kubera kutubahiriza icyemezo cyarwo.

Urukiko rwari rwategetse ko imirimo yo kubaka icyo kigo gifite ibyumba 50 iherereye mu kigo cya gisirikare i Nanyuki ihagarikwa, mu gihe ikirego cyari cyatanzwe n’umuryango utari uwa Leta rutaraburanishwa.

Nyuma byagaragaye ko imirimo yakomeje, bituma urukiko rushinja minisitiri gusuzugura icyemezo cyarwo.

Aden Duale yitabye urukiko asaba imbabazi, avuga ko yahise ategeka ko imirimo ihagarara burundu. Urukiko rwamwemereye imbabazi ariko ruramwihanangiriza.

Iki kigo kigamije kwakira abaturage ba Amerika bakekwaho ubwandu bwa Ebola. Muri Kenya nta murwayi wari wahagaragara, icyakora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gusya itanzitse.

Icukumbura BBC yakoze ryagaragaje ko ibikorwa byo kubaka byari byaratangiye harimo umuhanda wari igitaka wamaze gushyirwamo kaburimbo. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zatanze miliyoni 13,5 z’Amadolari mu gufasha Kenya kubaka iki kigo kigamije guhangana na Ebola.

Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Aden Duale, yahagaritse burundu imirimo yo kubaka ikigo cyo gushyiramo Abanyamerika bakekwaho Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages