Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubukerarugendo, Najib Balala, yavuze ko Guverinoma ye iri gukorana n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe iby’Ingendo, IATA, kugira ngo hakorwe icyangombwa cyemeza ko umuntu yakingiwe.
Iki cyangombwa kizaba kimeze na none nk’icyerekanwa n’umuntu ko yakingiwe yellow fever aho abaturage ba Kenya bacyerekana iyo bashatse kujya mu mahanga. Ni ko bigiye gukorwa no kuri Covid-19 guhera mu mwaka utaha.
Citizen TV yatangaje ko hakomeje ibiganiro hagati ya Kenya na IATA ku bijyanye n’uyu mushinga. Ni mu gihe igihugu kiri gushyira imbaraga nyinshi muri gahunda yo gutanga urukingo rwa Covid-19.





Ibitekerezo 0