00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: William Ruto yakuriye inzira ku murima Raila Odinga wifuza ko habaho andi matora

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 30 October 2017 saa 09:06
Yasuwe :

Perezida wungirije wa Kenya, William Ruto, yavuze ko bidashoboka na gato ko habaho andi matora nk’uko byasabwe na Raila Odinga ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo mpuzamahanga, Al Jazeera, ejo ku Cyumweru, yavuze ko biteguye kugirana ibiganiro na Odinga ku zindi ngingo ariko zitarimo ibyo kongera gutegura amatora mu gihe kitarenze iminsi 90 nk’uko abyifuza.

Yagize ati “Twe aho duhagaze ni uko Kenya ari igihugu kigendera kuri demokarasi ishingiye ku Itegeko Nshinga. Twubaha amategeko. Buri kintu cyose cyateganyijwe n’Itegeko Nshinga kandi kuba Odinga asaba andi matora mu minsi 90 ntibyemewe n’Itegeko Nshinga.”

Yakomeje ati “Nta muntu, yaba ukomeye cyangwa ari icyamamare, wemerewe guhindura ibigenwa n’Itegeko Nshinga. Kenya si urwuri rw’inyamaswa aho ‘bamwe bareshya kurusha abandi’.”

Odinga yavuze ko amatora yabaye mu cyumweru gishize nta gaciro afite kuko Uhuru Kenyatta atari afite umuntu bahanganye, ndetse n’Abanya-Kenya bakaba batarayitabiriye.

Ati “ Mu by’ukuri ni Uhuru wahanganaga na Kenyatta. Urebye neza yanahanganaga n’umubare muke w’abitabiriye amatora. Ibaze ko Abanya-Kenya miliyoni 3.5 gusa ari bo batoye.”

Nawe yashimangiye ko ihuriro rye rya politiki ryiteguye kuganira na guverinoma ku guhosha imvururu za politiki zimaze iminsi mu gihugu ariko no kureba uko amatora yaba mu minsi 90.

William Ruto ashinja Odinga guteza akavuyo no gushora abarwanashyaka mu rugomo rwo kubuza abaturage gutora.

Ati “Yashinze umutwe w’inyeshyamba awutegeka kubuza Abanya-Kenya kugera ku biro by’itora. Banabujije abakozi ba Komisiyo y’Amatora kugera aho amatora yaberaga no gutwara ibikoresho. Muri make yabujije abaturage gutora.”

The Standard ivuga ko Komisiyo y’Amatora yaburijemo amatora mu duce rwa Kisumu, Siaya, Homa Bay na Migori ku mpamvu z’umutekano.

Perezida wungirije Ruto yasabye Odinga guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, amwibutsa ko igihugu gikomeje guhomba kubera ubutagondwa bwe.

Ati “Abanya-Kenya ntibagikora ubucuruzi n’ishoramari kuva muri Kanama, dukeneye ko abaturage bongera kubaho mu buzima busanzwe. Igihugu nticyahora mu mvururu za politiki zidashira. Ibi bigomba kurangira.”

Imvururu zitezwa n’abashyigikiye Raila Odinga bamagana amatora yabaye ku nshuro ya kabiri mu cyumweru gishize zimaze kugwamo abasaga 10 naho ababarirwa muri 50 barakomeretse.

William Ruto yakuriye inzira ku murima Raila Odinga wifuza ko habaho andi matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages