00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yaburiye abakomoka muri EAC bayibamo badafite ibyangombwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 September 2026 saa 09:21
Yasuwe :

Guverinoma ya Kenya yasobanuye ko amabwiriza mashya areba abakozi b’abanyamahanga n’abakora ubucuruzi buto agamije kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi no kurengera inyungu z’abaturage bayo, aho kuba gahunda yo kwibasira abanyamahanga bityo ko ababa muri iki gihugu barimo Abarundi badafite ibyangombwa bagomba kubishahaka bakahakorera mu buryo bwemewe n’amategeko.

Guverinoma yavuze ko ku wa 2 Nzeri 2026, Perezida William Samoei Ruto yatanze amabwiriza agamije kugenzura ubucuruzi buto n’ubuciriritse bw’abantu, hashingiwe ku Itegeko rigenga ibikorerwa imbere mu gihugu (Local Content Bill).

Yavuze ko intego nyamukuru ari ukurengera imirimo n’ubuzima bw’abaturage bakora mu nzego z’ubukungu ziciriritse, kurinda ibikorwa by’ubucuruzi bw’abaturage ndetse no gukomeza uburyo bwo kumenya neza imyirondoro y’abari mu gihugu.

Guverinoma yemeye ko hari abanyamuryango b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), barimo Abarundi benshi, baba muri Kenya cyangwa bakorera ibikorwa by’ubucuruzi badafite ibyangombwa byuzuye. Yavuze ko kutagira ibyangombwa bishobora gutuma abo bantu bagira ibibazo birimo kugirirwa nabi, kubura ubufasha mu gihe cy’ibibazo by’ubuzima cyangwa guhura n’itotezwa ridakwiye.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Charles Owino yavuze ko abaturage ba EAC badafite ibyangombwa bagomba kubishaka.

Ati “Turasaba abantu bose bakomoka muri EAC badafite ibyangombwa, by’umwihariko Abarundi baba muri Kenya kugana ambasade yabo kugira ngo bahabwe ibyangombwa byemewe. Imikoranire ya Guverinoma, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga izakorana na Ambasade y’u Burundi n’abandi bafatanyabikorwa bo muri EAC kugira ngo iki kibazo cyitabweho mu buryo buhuriweho. Mu gihe cyo kwiyandikisha, abantu bose bari mu nzira zo gushaka ibyangombwa bazafatwa nk’abari muri Kenya mu buryo bukurikije amategeko.”

Leta ya Kenya yavuze ko ishima uruhare rw’Abanyafurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko Abarundi, mu iterambere ry’ubucuruzi, umuco n’imibereho y’igihugu. Yongeyeho ko Kenya izakomeza kuba igihugu cyakira abandi kandi ko idashaka ko amakuru akabije yangiza isura yayo.

Kenya yanavuze ko itihanganira ihohoterwa iryo ari ryo ryose cyangwa ivangura rikorerwa abanyamahanga. Inzego z’umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abacuruzi basabwe kutagira umunyamahanga wanditswe cyangwa uri mu nzira yo kwiyandikisha uhutazwa cyangwa uhezwa.

Guverinoma kandi yanamaganye amakuru yavuze ko aya mabwiriza ari ukubuza abanyamahanga gukora cyangwa kubirukana mu gihugu. Yavuze ko ibyo ari ibisobanuro bitari byo, kandi ko Kenya ikomeje kubahiriza amasezerano y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) agamije korohereza urujya n’uruza n’ubufatanye mu karere.

Yashimangiye ko ibihugu byo mu karere bitafatwa nk’iby’amahanga, ahubwo ko abaturage babyo ari “abavandimwe” basangiye amateka, umuco n’ejo hazaza.

Kenya yasabye abantu bakomoka muri EAC badafite ibyangombwa bagomba kubishaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages