00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yagaragayemo umurwayi wa kabiri wa Ebola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 October 2026 saa 06:16
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya yatangaje ko umugabo w’imyaka 39 yasanganywe Ebola, bituma umubare w’abamaze kwemezwa ko banduye iki cyorezo muri icyo gihugu ugera kuri babiri, barimo umwe wapfuye.

Mu itangazo ryo ku wa 14 Ukwakira 2026, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubuzima, Dr. Patrick Amoth, iyi Minisiteri yavuze ko uwo mugabo ari uwo mu muryango wa hafi w’umurwayi wa mbere.

Uyu murwayi mushya yari asanzwe ari mu kato, akurikiranwa buri munsi. Yatangiye kugaragaza ibimenyetso ku wa 13 Ukwakira 2026, birimo umuriro, umunaniro no kubabara mu ngingo.

Abari bamukurikiranye bahise bamushyira ahantu ha wenyine, bamufata ibizamini. Laboratwari y’Igihugu y’Icyitegererezo mu gupima virusi n’iya KEMRI-CDC zombi zemeje ko yanduye Ebola iterwa na virusi yo mu bwoko bwa Bundibugyo.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko uyu mugabo yajyanywe mu kigo cyabugenewe, aho yitabwaho n’abakozi bahuguwe.

Yagaragaje ko kuba yari asanzwe ari mu kato byatumye uburwayi bwe bumenyekana hakiri kare, bimuha amahirwe yo kwitabwaho vuba kandi bigabanya ibyago byo kwanduza abandi.

Iti “Aba barwayi bombi bafitanye isano, kandi nta bimenyetso bigaragaza ko indwara yakwirakwiriye mu baturage muri rusange.”

Minisiteri yagaragaje abantu 128 bahuye n’umurwayi wa mbere. Kugeza ku wa 13 Ukwakira, abagera kuri 113 bari bamaze kuboneka, mu gihe gushakisha abandi 15 byari bikomeje.

Muri abo 113, abagera ku 108 bari mu kato muri Kenya, bakurikiranwa buri munsi, bagapimwa umuriro n’uko ubuzima bwabo buhagaze, mu gihe cy’iminsi 21 ibarwa uhereye ku nshuro ya nyuma bashoboraga kuba barahuye n’ubwandu.

Abandi batanu bari hanze ya Kenya. Inzego z’ubuzima zo mu bihugu barimo zarabimenyeshejwe, hakurikijwe Amabwiriza Mpuzamahanga y’Ubuzima yo mu 2005.

Abashinzwe gukurikirana iki cyorezo bari no gusuzuma abantu bose bahuye n’umurwayi wa kabiri kuva yatangira kugaragaza ibimenyetso, barimo abakozi bo mu kigo yari arimo mu kato n’abaganga bamwitayeho.

Minisiteri yatangaje ko umuntu wese wakurikiranwaga kubera guhura n’umurwayi, akagaragaza ikimenyetso cy’uburwayi, azahita ashyirwa mu kato kandi apimwe.

Ingamba zo gukumira ubwandu zakajijwe ahashyirwa abantu mu kato no mu bigo bivura abarwayi. Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bahawe ibikoresho bibarinda, banasabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda kwandura no gukwirakwiza indwara mu kazi kabo kose.

Kenya yamenyesheje Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, iby’iki cyorezo. Icyakora, yatangaje ko nta ngamba zihariye zireba ingendo, ubucuruzi cyangwa ibikorwa bihuza abantu benshi.

Minisiteri yasabye abaturage gutuza ariko bagakomeza kuba maso. Yasobanuye ko Ebola itandurira mu mwuka, ahubwo yandurira mu guhura mu buryo butaziguye n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umubiri w’umuntu uyirwaye cyangwa wayishwe na yo.

Yasabye umuntu wese ufite umuriro, umunaniro udasanzwe, ububabare bw’imikaya cyangwa ingingo, kuruka, impiswi cyangwa kuva amaraso bidafite impamvu izwi, kwihutira kugana ikigo nderabuzima kimwegereye.

Kenya yemeje ko yabonye umurwayi wa kabiri wa Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages