Amakuru yashyizwe hanze na Chimpreports avuga ko hagati muri uku kwezi kwa Mata Kenya ishobora kumara lisansi yari ifite mu bubiko.
Mu guhangana n’iki kibazo, ubutegetsi bwa Kenya bwakoze ibishoboka byose ndetse bwiyambaza igihugu cy’abaturanyi cya Uganda ngo kibagurize lisansi, ariko kirabahakanira.
Minisitiri Ushinzwe Ingufu muri Uganda, Ruth Nankabirwa, yasobanuye impamvu bahakaniye Kenya, ati “ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli bwacu bugenewe kwita bwa mbere ku Banya-Uganda. Ntabwo twarenga ku byo twabijeje mu gihe tubona ibibazo byototera akarere.”
Nubwo Uganda yimye Kenya lisansi, ububiko bw’ibi bigega bya Uganda buri muri Kenya, ariko mu buryo bw’amategeko ibibitswemo bikaba ibya Uganda.
Gufunga umuhora wa Hormuz unyuramo 20% y’ibikomoka kuri peteroi bikoreshwa ku Isi, byatumye amato ageza lisansi muri Kenya abura inzira. Ibigo by’abikorera hamwe n’ikigo cya Leta (KPC) bifite ubushobozi bwo kubika lisansi ikoreshwa iminsi 30 gusa.
Minisitiri w’Ubukungu wa Kenya, John Mbadi yijeje abaturage ko igihugu kiri gukora ibishoboka byose, ati “Turi gukorana n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo duhangane n’ubuke bw’ibikomoka kuri peteroli mu gihe tugitegereje amato ari mu nzira.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!