00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yahagaritse ibikorwa byo kureresha abana ku banyamahanga

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 September 2019 saa 02:52
Yasuwe :

Guverinoma ya Kenya yahagaritse ibikorwa byo gufata abana bo muri iki gihugu, bakajyanwa hanze kurerwa n’abanyamahanga hagamijwe kubarinda ihohoterwa n’icuruzwa ribakorerwa.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama idasanzwe yahuje abagize guverinoma ya Kenya ikayoborwa na Perezida Uhuru Kenyatta mu cyumweru gishize.

Muri iyi nama Minisiteri y’umuryango yasabwe gufata ingamba zo guhashaya iki gikorwa cyo kujyana abana bakajya kurerwa n’abanyamahanga no kunoza ibikorwa by’umuryango ushinzwe kwita, kurinda no guteza imbere imibereho myiza y’abana muri kenya.

Muri 2014 Kenya nabwo yari yafashe umwanzuro wo guhagarika iki gikorwa cyo gufata abana bakajya kurererwa mu mahanga, nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zari zashyize mu majwi iki guhugu kuba isoko ndetse n’ahantu hakorerwa ubucuruzi bw’abana.

Iki gihe byavugwaga ko bamwe mu bana bagendaga muri ubu buryo byarangiraga bajyanwe gukurwamo ingingo, gukoreshwa uburaya no kubakinisha filimi z’urukozasoni abandi bagatabwa igihe imiryango y’abakiye itandukanye.

Raporo ya Guverinoma ya Kenya yerekana ko kimwe mu bigo bikora iyi mirimo yo gushakira abana imiryango ibarera, hagati ya 2005 na 2008 cyari kimaze kohereza abana 300 hanze ya Kenya, gusa umubare rusange w’abana bose bamaze kujyanwa ukaba utazwi.

Kenya yahagaritse ibyo kureresha abana ku banyamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages