5G ni ikoranabuhanga ryihuta inshuro 100 kurusha 4G, Safaricom ikaba yaritangije muri Kenya ku bufatanye n’Ikigo cya Nokia na Huawei.
Peter Ndegwa uyobora Safaricom yavuze ko iyi ntambwe itewe “Ari ingenzi cyane kuri Kenya” mu rugendo rwo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Uretse Kenya, ibindi bihugu birimo Uganda, Gabon, Misiri, Lesotho, Maroc na Nigeria birimo gukora amagerageza mu rwego rwo kwitegura gutangiza iryo koranabuhanga mu myaka iri imbere.
Kugeza ubu, 5G ikoreshwa muri 3% bya telefoni ziri ku Isi, ariko byitezwe mu mwaka wa 2025 izaba ikoreshwa muri kimwe cya gatatu cya telefoni zo ku Isi.
Aziya niyo iyoboye ibindi bihugu mu gukoresha 5G, aho 5% bya telefoni ziri kuri uwo Mugabane zikoresha 5G.
Muri Afurika, iri koranabuhanga rikoreshwa gusa na 1% bya telefoni muri Afurika y’Epfo, ariko bikaba byitezwe ko uyu mubare uziyongera bitewe n’uko umumaro wa 5G ugenda wiyongera ku Mugabane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!