Itangazo Kenya yashyize hanze kuri uyu wa Kane, rivuga ko ibyakozwe ari uburyo bwo kuzahura umubano umaze igihe urimo agatotsi.
Icyakora nubwo indege zivuye muri Somalia zemewe muri Kenya, ingamba zisanzwe zo kwirinda Covid-19 zizakomeza kubahirizwa ku bagenzi binjiye muri Kenya.
Izo ngamba zirimo kuba abagenzi bajya muri Kenya bagomba kuba bafite icyangombwa kigaragaza ko bipimishije Covid-19 kitarengeje amasaha 96.
Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili muri Kenya tariki 11 Gicurasi 2021 ni bwo cyari cyahagaritse indege ziturutse muri Somalia cyangwa izerekezayo, icyemezo cyagombaga kumara amezi atatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!