Umuyobozi Mukuru wungirije w’icyo kigo,Dr Peter Ikamati,yavuze ko umukozi wo kwa muganga uheruka gupfa wari watewe urwo rukingo,bikekwa ko yagize ikibazo cyo gukuramo inda mu gihe yari agiye kubyara maze agapfa.
Umuyobozi Mukuru ukuriye Ikigo kigenzura imiti, Fred Siyoni, yamaganye aya makuru avuga ko habayeho gutanga amakuru nabi.
Ati “Iki kigo kirifuza gutanga gushyira mu mucyo ibintu , ko habayeho gutangaza amakuru nabi ku ngaruka zakurikiye ikingirwa , maze hatangazwa ko byateye urupfu. Abatangajwe ko bagizweho ingaruka nyuma yo gukingirwa bakozweho iperereza kandi nta n’umwe muri abo byateye urupfu.”
Hashize iminsi mike muri Kenya hatangajwe ko umuforomo wakoraga muri bimwe mu bitaro byo mu Karere ka Uasin Gishu, mu Burengezuba bwa Kenya yitabye Imana , bigakekwa ko yaba yari yishwe n’Urukingo rwa AstraZeneca .
OMS yasabye abagore bitegura kubyara ko bagomba gukingirwa COVID-19 mu gihe cyose ibyiza byo guhabwa urukingo biruta ibyago rushobora kubateza .
Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya yatangaje ko kugeza ubu nta muntu uragaragaza ikibazo cyo kuvura kw’amaraso nk’uko byagaragaye mu bihugu bimwe m by’I Burayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!