Uyu mwanzuro Kenya yatangiye gushyira mu bikorwa muri Kamena uyu mwaka, nyuma y’imyaka 12 u Rwanda rushyizeho itegeko ribuza ikoreshwa n’icuruzwa ryayo, mu gupfunyika ibicuruzwa n’ibindi bintu bitandukanye.
Mu nama mpuzamahanga ya Gatatu ya UNEA Kenya yakiriye, Dr. Edgar Gutiérrez, yavuze ko iki gihugu cyakoze uko gishoboye mu kurengera ibidukikije kandi ko n’ibindi bikwiye kugira umuhate wo gushyiraho ingamba na Politiki zihamye zo kurinda Isi ibiyangiza.
Dr. Gutiérrez, kuri ubu ni Minisitiri w’ibidukikije n’ingufu muri Costa Rica, yashimangiye ko ingaruka z’iyangirika ry’ibidukikije zigera kuri buri muntu, asaba Guverinoma zitandukanye gushyiraho ingamba zirinda abaturage bazo ibyo bibazo.
Daily Nation yanditse ko mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Dr. Gutiérrez yavuze ko Kenya nk’Igihugu cyakiriye iyo nama ikwiye kubera urugero ibindi bidashishikajwe no gukuraho ibintu byose byangiza ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO