00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yashinjwe kwikuraho abashoramari b’abanyamahanga kubera uburiganya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 December 2023 saa 04:51
Yasuwe :

Umunyamategeko w’Umunyarwanda Muhinyuza Désiré, Me Danstan Omari, yavuze ko uburiganya Abanyakenya bakorera abashoramari b’abanyamahanga ari bwo butuma igihugu gikomeza kubahomba.

Ibi yabitangarije abanyamakuru nyuma y’aho ku wa 27 Ukuboza 2023, Muhinyuza atsinze urubanza yaburanaga na Kirimi Koome wari waramuriganyije Ikigo cye gicururiza kuri internet cyitwa SOL (Stay On Line).

Me Omari yasobanuye ko itegeko ryo muri Kenya ritemerera umunyamahanga wandikisha ikigo cy’ishoramari, bikaba bituma hifashishwa Umunyakenya, akabimukorera, agahabwamo imigabane.

Ibi ngo ni ko byagenze kuri Muhinyuza, ariko ubwo Koome yabimufashagamo muri Mata 2023, yandikishije ishami rya SOL muri Kenya nka nyiraryo, yikubira imigabane yose 100 ryari rifiteyo.

Uyu munyamategeko yatangaje ko iri tegeko ryafashaga ba rusahuriramunduru kuriganya ibigo by’ishoramari by’abanyamahanga kandi ko ari byo bituma Kenya ikomeza kubihomba, bikajya mu bihugu by’abaturanyi.

Yagize ati “Twibaza iki kibazo, kubera iki Kenya iri kubura ishoramari rituruka mu mahanga, rikajya muri Tanzania na Uganda? Impamvu iroroshye. Iyo abanyamahanga baje hano, bandikisha sosiyete bakoresheje amazina y’Abanyakenya, Umunyakenya akabariganya, bakagenda.”

Ishami rya SOL muri Kenya ryatangiranye igishoro cy’ibihumbi 29 by’amadolari ya Amerika. Urukiko rwasanze ryari imaze kugera mu gaciro ka miliyoni 2.6 z’amadolari, rutegeka Koome kwishyura Muhinyuza inyungu y’ibihumbi 100$ ryari rimaze kwinjiza mu gihe cyari ku mazina ye.

Inkuru bifitanye isano: Kenya: Umunyarwanda yatsinze urubanza rw’ikigo cye yari yaribwe

Me Danstan Omari yavuze ko uburiganya Abanyakenya bakorera abashoramari b’abanyamahanga butuma igihugu gikomeza kubahomba, bakimukira ahandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages