00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yashinjwe kwirukana Minisitiri wo muri Somalia shishi itabona

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2026 saa 04:34
Yasuwe :

Umwuka mubi ushobora kuvuka hagati ya Kenya na Somalia nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta muri Perezidansi ya Somalia, Abshir Bukhaari, bivugwa ko yangiwe kwinjira muri Kenya agahita asubizwa i Mogadishu, nyuma y’ibibazo byagaragaye ku mpapuro z’inzira yari afite.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Kenyans.co.ke avuga ko ibi byabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta (JKIA) ku Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2026, aho abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Kenya banze kwemerera uyu muyobozi mukuru wa Somalia kwinjira mu gihugu, nyuma agasubizwa i Mogadishu.

Bivugwa ko impamvu yatumye Abshir Bukhaari atemererwa kwinjira muri Kenya ari ikibazo cyari gishingiye kuri Pasiporo ya Kenya yari yakoresheje mu rugendo. Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana neza ibijyanye n’uko iki cyangombwa yakibonye cyangwa impamvu nyamukuru yatumye inzego za Kenya zifata icyo cyemezo.

Kugeza igihe iyi nkuru yatangazwaga, Guverinoma ya Kenya n’iya Somalia ntabwo zari zagize icyo zitangaza ku mugaragaro ku byabaye cyangwa ku mpamvu zatumye uyu muyobozi atemererwa kwinjira muri Kenya.

Amakuru akomeza avuga ko Somalia ishobora kuba yarahamagaje Ambasaderi wa Kenya kugira ngo atange ibisobanuro ku byabaye ndetse no ku byerekeye abandi bayobozi ba Somalia bivugwa ko bagiye bahura n’ibibazo nk’ibi mu gihe binjiraga muri Kenya. Icyakora, ayo makuru ntaremezwa ku mugaragaro.

Ibi bibaye nyuma y’ukwezi kumwe gusa Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Somalia, Jibril Abdirashid Haji, na we yangiwe kwinjira muri Kenya kubera ibirego by’uko yaba yari afite Pasiporo ya Kenya yabonetse mu buryo butemewe.

Nubwo Kenya na Somalia bisanzwe bifitanye umubano w’ubufatanye mu bya politiki, umutekano n’ubukungu, iki kibazo gishobora kongera impaka hagati y’ibihugu byombi, cyane ko bifitanye umupaka kandi bisanzwe bifatanya mu guhangana n’ibibazo by’umutekano byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Bivugwa ko Abshir Bukhaari yangiwe kwinjira muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages