00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yashyizeho icyunamo cy’iminsi irindwi ku bw’urupfu rwa Odinga

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 15 October 2025 saa 06:55
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko igihugu kigiye kumara iminsi irindwi mu cyunamo ku bw’urupfu rwa Raila Odinga, avuga ko yifatanyije n’umuryango we mu kababaro.

Yategetse ko ibendera ry’igihugu ryururutswa kugeza hagati, ko ibikorwa byose yateganyaga kwitabira muri iyo minsi bihagaritswe, asaba n’abandi bayobozi gukora nk’ibyo mu kwifatanya n’igihugu kunamira Odinga.

Ati “Mu rwego rwo guha icyubahiro ibikorwa by’indashyikirwa Raila Odinga yakoreye igihugu cyacu, nshyizeho iminsi irindwi yo kumwunamira. Iibendera ry’igihugu rigomba kururutswa rikagezwa hagati, gahunda zose ziteganyijwe hanze y’igihugu zirasubitswe.”

Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu 2008 ageza 2013.

Raila Odinga wabaye Minisitiri w'Intebe, yaguye mu Buhinde bivugwa ko azize uguhagarara k'umutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages