00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yashyizeho umunsi wo gusengera igihugu kubera Coronavirus

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 18 March 2020 saa 11:30
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yasabye Abanyakenya kugarukira Imana muri ibi bihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, aboneraho kubabwira ko ku wa 21 Werurwe ari umunsi wahariwe amasengesho mu gihugu cyose yo gusaba Imana ngo ibafashe guhangana n’iki cyorezo.

Ubu butumwa bwa Perezida Kenyatta bukubiye mu nyandiko yashyizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’igihugu muri kenya ku wa 17 Werurwe.

Muri ubu butumwa Perezida Kenyatta yibukije Abanyakenya ko Isi iri mu kaga kubera icyorezo cya Coronavirus ariko abahumuriza ababwira ko nk’abayobozi b’igihugu bari gushyira imbaraga mu gukora ibishoboka byose ngo barinde abaturage babo gukomeza kugerwaho n’iki cyorezo.

Perezida Kenyatta yakomeje ati “ Ariko banya-Kenya bagenzi banjye hejuru y’izi mbaraga zose, ntitwakwirengangiza kugarukira Imana, muri ibi bihe nk’uko twagiye tubikora ahashize nk’igihugu, mbere na mbere buri gihe twagarukiraga Imana ngo tuyihe amashimwe kubw’imigisha yahundagaje ku gihugu cyacu, ariko nanone tugarukira Imana ngo tuyereke ubwoba bwacu, imihangayiko yacu ariko nanone ngo ituyobore kandi iturinde by’iteka.”

Perezida Kenyatta yahise abwira Abanya-Kenya ko taliki 21 Werurwe ari umunsi wahariwe amasengesho mu biro bye abasaba ko nabo uyu munsi bawuharira amasengesho aho baba bari hose, bitagombye ko bajya mu materaniro.

Kugeza ubu muri kenya hamaze kugaragara abantu bane bafite Coronavirus mu gihe ku Isi hose ho umubare w’abamaze kuyandura urenga ibihumbi 198, mu gihe abo imaze guhitana basaga 7000.

Perezida Kenyatta yasabye Abanyakenya kugarukira Imana ngo ibafashe guhangana na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages