00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yateye utwatsi ibyo kuneka telefoni za rubanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 February 2017 saa 08:57
Yasuwe :

Sosiyete z’Itumanaho muri Kenya ziheruka gusabwa kubaka uburyo buzafasha abagenzura ibikorwa by’itumanaho mu gihugu gukusanya amakuru atandukanye binyuze mu ikoranabuhanga ibi bigo bikoresha.

Ubu busabe buramutse bushyizwe mu bikorwa byaba bisobanuye ko Ikigo kigenzura imiyoboro y’Itumanaho muri Kenya (Communications Authority of Kenya- CA) cyaba gifite ububasha bwo kumviriza ibiganiro abantu bagirana, gusoma ubutumwa bugufi bandikirana ndetse n’ibikorwa byo kohererezanya amafaranga hagati yabo.

Iki kigo cyatangaje ko uyu mwanzuro utagamije kuneka telefoni z’abantu bose, kandi ukenewe mu kurwanya abakoresha telefoni zitujuje ubuziranenge zikoreshwa mu buryo bunyuranye n’amategeko bagamije gushaka indonke.

Ubusanzwe telefoni nzima igira umubare uyiranga ugaragaza ko yanditse mu kigo runaka. Uyu mubare witwa International Mobile Equipment Identity (IMEI), ushobora gukoreshwa mu kugenzura ubuziranenge bwa telefoni.

Inyinshi muri telefoni zikoreshwa n’abanyabyaha ruharwa zituruka muri Aziya bashaka kwambura abantu ntizikunze kuba zifite iyi mibare, ndetse akenshi usanga zifite iya baringa no kuzigenzura bikagorana cyane.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko iki cyemezo nibura gishobora kugira ingaruka ku bantu barenga kuri miliyoni 30 batunze telefoni bashobora gutakaza uburengenzira ndetse n’icyizere ku byo bakorera kuri telefoni.

Nyuma yuko ubu busabe bushyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, abantu benshi bagaragaje ko batabyishimiye.

Benshi mu batuye iki gihugu bifashishije Twitter bakoresheje hashtag #MobilePrivacyIsMyRight bagaragaza ko bafite uburenganzira bwo gucunga ibikorerwa kuri telefoni zabo n’iya #MobilePhoneSpying, bashimangira ko iki gikorwa ari icyo kubaneka.

Abanyakenya bitotombeye kuri twitter bavuga ko ibyo kugenzura telefoni bidakwiriye

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’abakoresha telefoni muri Kenya, Stephen Mutoro yatangaje ko batewe impungenge n’iki cyemezo ndetse avuga ko byaba binafitanye isano na politiki ya leta mu gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu.

Ati “ Biragaragara ko Leta hari amakuru ishaka kugira ubwiru.”

Yakomeje atangaza ko bazakora ibishoboka byose bagakoma mu nkokora iki cyemezo.

Umuyobozi ushinzwe ihuzabikorwa wa Sosiyete ikomeye muri Kenya ya Safaricom, Stephen Chege, yatangaje ko iki cyemezo kigomba kuganirwaho mu buryo bwimbitse mbere yuko cyemezwa.

Ikigo kigenzura imiyoboro y’Itumanaho muri Kenya yateye utwatsi ibivugwa n’izi sosiyete, gitangaza ko abo bireba batangiye ibiganiro kuva mu mwaka ushize.

Umuyobozi Mukuru wacyo, Francis Wangusi yatangaje ko amakuru yatanzwe yumvikanye nabi kuko gukumira telefoni ztujuje ubuziranenge zinjizwa mu gihugu ari intego ya Leta.

Mu ibaruwa yashyizwe hanze, yandikiwe ibigo bitatu bikomeye muri Kenya birimo Safaricom, Airtel na Orange, CA yabasabye gushyira udukoresho tugenzura amakuru, tuzwi nka Device Management System (DMS) mu cyumweru gitaha.

Iki kigo cyafunze telefoni zitujuje ubuziranenge zigera kuri miliyoni 1.5 mu 2012, ariko gitangaza ko zakomeje kugurwa, ibi bikaba bishobora gukorwa mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.

Kenya ifite abarenga miliyoni 30 bakoresha telefoni mu buryo bwemewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages