Ibi yabitangarije muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Amerika Ishami rya Afurika ihereye i Nairobi.
Mudavadi yavuze ko kuba ingabo za EACRF zitarabashije kwambura intwaro imitwe ihungabanya umutekano muri RDC byatewe n’uko ataribyo byari byazijyanye muri iki gihugu.
Uyu muyobozi yagarutse ku ngingo ebyiri zikunda kutavugwaho rumwe zo kugarura amahoro no kubungabunga amahoro, avuga ko icyo ingabo za EACRF zakoze kwari ukubungabunga amahoro bitari ukuyagarura.
Umuryango w’Abibumbye usobanura kugarura amahoro nko kuyoboka inzira y’ibiganiro bya dipolomasi n’ubundi bwumvikane bw’impande zombi bushyira iherezo ku ntambara, mu gihe kubungabunga amahoro byo bizamo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro aba yaragenwe, ariko no kwirwanaho kw’ingabo ziri muri ubwo butumwa no kurwanirira abasivile bikaba bishoboka mu gihe bibaye ngombwa.
Mudavadi yagize ati “Icyo ingabo za EACRF zatumwe kwari ukubungabunga amahoro, kandi twasohoje inshingano zacu nk’Umuryango wa Afurika y’Iburasitrazuba. Ukurikiranye neza wasanga mu gihe twari hariya intambara yaragenje make. Rero twakoze akazi kacu nk’itsinda rishinzwe kubungabunga amahoro mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba”.
Ubutumwa bw’ingabo za EACRF muri RDC bwatangiye mu Ugushyingo 2022 burangira mu Ukuboza umwaka ushize.
Izi ngabo zashinjwe kujenjekera Umutwe wa M23 zanga kuwambura uduce wari warafashe. Zisobanuye zivuga ko zitagiye muri Congo kurwana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!