Mu ntangiriro z’iki cyumweru mu gihugu cya Kenya mu gace ka Nakuru, polisi yo mu gihugu cya Kenya yatahuye umurambo w’umukobwa mu mwobo w’umusarani wari utagikoreshwa.
Nk’uko tubikesha itangazamakuru ryo mu gihugu cya Kenya, nyuma y’iperereza byaje gutahurwa ko uwo mukobwa yivuganwe n’umukunzi we, nyuma y’amakuru yatanzwe n’umugore witwa Jamila Erekai wari wabakodesheje icyumba "baraye bakoreramo imibonano mpuzabitsina", gusa ngo byageze mu gicuku bumvikana bari gutongana bikomeye, basa nabagiranye ubwumvikane bucye.
Philip, umusore ucyekwaho kuba yarishe umukunzi we, kugeza n’ubu ntawe uramenya irengero rye. Nyuma yo gutabururwa kw’uyu mukobwa mu musarani, mu maso, mu ijoso no ku gituza he hagaragara nk’ahatemeshejwe icyuma gityaye, mu gihe ibindi bice byari byakwijweho ishuka, ubwo hari hategerejwe imodoka y’ubutabazi yari kuza gutwara umurambo.
Kuri ubu Jamila ari mu maboko ya polisi mu rwego rwo gufashe polisi mu iperereza, mu gihe Philip wahise ahunga n’ubu irengero rye rikaba ritaramenyekana, kuri ubu ari gushakishwa uruhindu.



















TANGA IGITEKEREZO