Itegeko Nshinga rya Kenya rigena ko kugeza ku wa Mbere, umuntu uwo ari we wese ashobora kuregera urukiko agasaba ko intsinzi ya Uhuru Kenyatta iburizwamo.
Amatora yabaye bwa kabiri nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga ku ya 1 Nzeli rutesheje agaciro amatora ya mbere yari yabaye ku ya 8 Kanama atarabaye mu mucyo.
Mu matora ya kabiri yabaye ku ya 26 Ukwakira, Kenyatta yatsinze ku rugero rwa 98%.
Ubwo Perezida wa Komisiyo y’Amatora yamuherezaga icyemezo cy’uko yatsinze, Uhuru yarigengesereye, yirinda gutangaza gahunda ye nka Perezida no kuvuga ku bo bari bahanganye, avuga ko azagira icyo atangaza ari uko yashize impungenge z’uko inkiko zishobora kongera kuburizamo intsinzi ye.
Ku wa Gatanu nibwo byagaragaye ko ahazaza ha Kenya hazarangwa n’imvururu kuko Raila Odinga yasabye abamushyigikiye kwigaragambya ntibakoreshe ibicuruzwa na serivisi by’ibigo yemeza ko byagize uruhare mu kuriganya amatora.
Daily Nation ivuga ko abashyigikiye Odinga babujijwe gukoresha serivisi z’ikigo cy’itumanaho cya Safaricom, ibicuruzwa bikomoka ku mata by’uruganda Brookside n’amavuta y’uruganda rwa Bidco.
Imyigaragambyo yo gukenesha ibigo bimwe na bimwe by’ubucuruzi ni gahunda y’igihe kirekire, naho mu bya vuba Odinga ashobora gukora harimo gutesha agaciro amatora mu nkiko nk’uko bishimangirwa n’abanyamategeko babiri bakomeye muri Kenya.
Barimo Nzamba Kitonga uri mu bakoze Itegeko Nshinga ryo muri 2010, wemeza ko Raila Odinga aramutse ateguye ikirego cye neza yahita atsinda Uhuru mu Rukiko rw’Ikirenga.
Undi ni Mutakha Kang’u umwarimu w’amategeko muri Kaminuza yitiriwe Moi wemeza ko hari byinshi bidasanzwe byabaye mu matora ya kabiri bisa nk’ibyari byabaye mu ya mbere.
Mutakha kandi asanga Raila Odinga akwiye no kuregera ko abakandida batahawe umwanya uhagije wo kwiyamamaza.
Nubwo Odinga yatangaje ko atazaregera urukiko, abayobozi b’ishyaka Jubilee rya Uhuru bakeka ko afite amacenga yo kuzareka bimwe mu bigo by’ubuvugizi bimushyigikiye akaba ari byo bizabikora.



















TANGA IGITEKEREZO