Umushinga wo guca ikoreshwa ry’amashashi, waturutse ku gitekerezo cya Depite Hajabakiga Patricia, uhagarariye u Rwanda mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), umaze imyaka isaga itanu usuzumwa ndetse unagibwaho impaka n’abo badepite.
Uyu mushinga wagiye ukomwa mu nkokora n’abacuruzi n’abanyenganda bo muri Kenya, nk’aho mu Ukuboza 2016, Inteko ya EALA , yahagaritse by’agateganyo ibiganiro ku mushinga w’itegeko ryo guca amashashi n’ibindi bikoresho bya palasitike mu Karere.
Mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka, bemeje itegeko ryo guca ikorwa n’ikoreshwa ry’amashashi, nyuma yo guhabwa ibisobanuro n’abadepite bagize Komisiyo ishinzwe ubuhinzi n’ibidukikije mu muryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu myaka 10 ishize, leta ya Kenya yagerageje inshuro zisaga eshatu guca amashashi ariko kubera impamvu zitandukanye zirimo akayabo k’amafarangta abafite inganda ziyakora n’abayacuruza binjizaga ntibikunde.
Leta ya Kenya yemeje ko guhera kuri uyu wa Mbere iryo tegeko ritangira kubahirizwa ndetse umuntu uzafatwa acuruza, akora cyangwa agendana ishashi azahanishwa ibihano birimo gucibwa amande agera ku bihumbi 38 by’amadolari cyangwa agafungwa imyaka isaga ine.
Kenya yatangaje ko iki cyemezo yagifashe mu rwego rwo kurengera ibidukikije nk’uko byakomeje kugaragazwa, gusa abayobozi b’inganda zakoraga ibikoresho bikoze mu mashashi ya ‘plastique’ batangaje ko bizatera igihombo gikomeye kirimo no gusiga mu bushomeri abantu barenga ibihumbi 80.
Ku wa Gatanu ushize, Urukiko rw’ikirenga rwateye utwatsi ubusabe bwa kompanyi ebyiri zikomeye zikora ubucuruzi bw’amashashi muri iki gihugu, zasabaga ko icyemezo cyo kuyaca kitahabwa agaciro. ubusanzwe abanyakenya bakoresha arenga miliyoni 24 mu kwezi.
Kenya yiyongereye ku rutonde rw’ibihugu bimwe bya Afurika birimo u Rwanda, Afurika y’Epfo na Eritrea byaciye burundu ikoreshwa ry’amashashi mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Umunyamakuru wa BBC ukorera i Nairobi, yatangaje ko abanyakenya bamwe basa n’abakiriye neza iki cyemezo, gusa bakagaragaza impungenge z’uko bazajya bapfunyika ibyo bahashye kuko amashashi bayabaheraga ubuntu aho baguze.
Kugeza ubu, ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije cyashyizeho amabwiriza ko abagenzi b’ababanyamahanga bagiye muri Kenya bitwaje amashashi, bazajya basabwa kuyasiga ku kibuga mbere yo gutangira ingendo mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO