Aya matora y’Abadepite na Perezida niyo ya mbere iki gihugu kizaba gikoze kuva cyabona ubwigenge mu 2011.
Komisiyo ishinzwe amatora muri Sudani y’Epfo yatangaje ko imyiteguro y’aya matora igeze kure, nubwo mu bice bimwe na bimwe hakirangwa ibibazo by’umutekano muke.
Umuyobozi Mukuru wa NEC, Abednego Akok Kacuol yavuze ko iyi komisiyo isabwa miliyoni 250$ kugira ngo ayo matora abe, ariko amaze kuboneka ni kimwe cya kabiri.
Nubwo iki gihugu cyabonye ubwigenge mu 2011, kuva mu 2018 kiyobowe mu buryo bwo gusangira ubutegetsi nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Perezida Salva Kiir Mayardit na Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Machar yabaye Visi Perezida wa Sudani y’Epfo kugeza umwaka ushize ubwo yakurwaga mu nshingano ashinjwa ubugambanyi. Kuri ubu afungiye iwe mu rugo.
Ishyaka rya Machar, Sudan People’s Liberation Movement (SPLM-IO) ryatangaje ko bizagorana ko aya matora aba mu gihe hakiri ibibazo by’umutekano muke, ndetse Kiir atarakemura ibibazo afitanye n’uyu mugabo.
Aya matora naba azaba yanditse amateka kuko yasubitswe inshuro nyinshi zirimo mu 2015, mu 2018, mu 2021, mu 2023 no mu 2024.
Byitezwe ko Kiir azongera guhatanira kuyobora iki gihugu, gusa ntibiramenyekana niba Machar azemererwa kwiyamamaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!