00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kibogora: Abanyeshuri banyuzwe na gahunda ya Ndi Umunyarwanda bahita bashinga ‘Club’

Yanditswe na

Inkuru dukesha Akarere ka Nyamasheke

Kuya 10 December 2013 saa 12:37
Yasuwe :

Ku itariki ya cyenda Ukuboza uyu mwak, abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru rya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke bahawe ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bihurirana n’umunsi w’isabukuru ya 65 ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye (ONU) bisinye amasezerano akumira akanahana ibyaha bya jenoside ariko bikaba bitarubahirijwe.
Ibiganiro aba banyeshuri bahawe byari bigamije kubaka isano Abanyarwanda bafitanye, bityo itonesha n’ivangura iryo ari ryose bigacika mu gihugu; ahubwo hakimikwa (…)

Ku itariki ya cyenda Ukuboza uyu mwak, abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru rya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke bahawe ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bihurirana n’umunsi w’isabukuru ya 65 ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye (ONU) bisinye amasezerano akumira akanahana ibyaha bya jenoside ariko bikaba bitarubahirijwe.

Ibiganiro aba banyeshuri bahawe byari bigamije kubaka isano Abanyarwanda bafitanye, bityo itonesha n’ivangura iryo ari ryose bigacika mu gihugu; ahubwo hakimikwa umuco wo kubana neza no guha Abanyarwanda uburenganzira bungana nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste ubwo yabagezagaho Ikiganiro ku mateka y’u Rwanda.

Muri iki kiganiro Umuyobozi w’Akarere yabwiye aba banyeshuri ko u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi kuva mu gihe cy’abakoloni bishimangirwa n’abayobozi ba Repubulika ya mbere n’iya kabiri, maze indunduro y’ivangura n’irondakoko birangirira kuri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke avuga ko aya mateka mabi yabereye Abanyarwanda isomo ryo ribafasha kwirinda ikibi cyakongera kubatanya, ikaba ari yo mpamvu hashyizweho gahunda ya Ndi Umunyarwanda kugira ngo ifashe Abanyarwanda kumenya abo bari bo n’isano bafitanye; bikabafasha kubaka Igihugu.
Yabwiye abari aho ko kwita ku ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda ari byo bizashimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda igashinga imizi.

Abari muri ibi biganiro banyuzwe cyane na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bavuga ko yaje ikenewe kandi ifasha Abanyarwanda kwiyunga nta mbereka no kumenya inshingano zabo ku gihugu.

Uwitonze Jean René wiga mu mwaka wa kabiri avuga ko kuba ubuyobozi bubi bwarayoboye Abanyarwanda mu bikorwa bibi, igihe ari iki ngo Abanyarwanda biyumvemo ubunyarwanda biyubakira Igihugu. Yagize ati “Twe nk’urubyiruko ibyabaye ntitwabigizemo uruhare, ariko guharanira ko bitazongera ni ibyacu.”

Twahirwa Thomas avuga ko inshingano y’urubyiruko ari uguharanira icyateza u Rwanda imbere kandi bazirikana ko imbaraga za mbere ari ugushyira hamwe.

Abanyeshuri bahise bashinga ‘Club’ yitwa “Ndi Umunyarwanda.”

Nyuma y’ibi biganiro abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru rya Kibogora basanze ibi biganiro bigomba guhoraho kandi bigakwira hose, bityo biyemeza gushinga Club ya Ndi Umunyarwanda izabafasha gukomeza kungurana ibitekerezo, gusangira ubuzima no gutanga ubuhamya bugamije gukiza ibikomere no kuva mu ipfunwe.

Abanyeshuri ba Kibogora (bicaye) bamaze gushinga club ya ndi Umunyarwanda

Nshimiyimana Justin, umwarimu muri iri shuri yavuze ko iyi Club izabafasha kurushaho gusobanukirwa na gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kugira uruhare mu zindi gahunda zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge; bigashimangirwa na Twitegure Aloys wagizwe umuyobozi w’agateganyo wa Club Ndi Umunyarwanda wavuze ko iyi club izatuma bagira ibiganiro bihoraho bigamije kugarura isura y’ubunyarwanda yari yaratakaye.

Umuyobozi w’Akarere Habyarimana Jean Baptiste washimye iki gikorwa cyo gushinga Club, yavuze ko nibamara gusobanukirwa neza n’iyi gahunda bazatanga umusanzu munini mu kuyigeza no mu mashuri yisumbuye bityo amacakubiri yigishijwe igihe kinini akaranduka burundu bihereye mu rubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yashimye abanyeshuri bagize club ya Ndi Umunyarwanda

Kuba abantu badasa ni bwo bukungu bw’Igihugu

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru rya Kibogora Dr Mukamusoni Dalia yavuze ko ubwo gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatangijwe igisigaye ari ugukomeza gusesengura no kureba icyakubaka Abanyarwanda. Yagarutse ku budasa bw’abantu, nyamara bukaba ari bwo bukungu. Ati “ Kuba Imana yararemye abantu badasa yari ifite impamvu yo kugira ngo Isi irusheho kuba nziza. Kuba abantu tudasa, tutareshya, tudatekereza kimwe ni bwo bukungu bw’Igihugu n’Isi yose”.

Dr Mukamusoni yatanze urugero ko kugira ngo indabo zibe nziza ari uko ziba zifite amabara menshi, bityo kubihuza na ghunda ya Ndi Umunyarwanda bifasha Abanyarwanda kumenya ko buri wese uko yaremwe atabigizemo uruhare akamenya n’ibyo asabwa kugira ngo bose babane mu rukundo nk’ibiremwa by’Imana.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda imaze kugera ku baturage b’Akarere ka Nyamasheke kugeza ku rwego rw’Umudugudu, ikaba ari urugendo rurerure mu bumwe n’ubwiyunge.

IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages