Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2013, ku nshuro ya gatatu uhereye muri 2011 abahshaka akazi bahujwe n’ibigo bifite imyanya yo gukoramo ndetse n’ibitanga inama zoroshya kukabona n’ikigo “Job in Rwanda-JIR” gisanzwe gihuza abashaka akazi n’abakoresha ku ikoranabuganga i Kigali.
Abashakisha akazi banejejwe n’uko bagize amahirwe yo guhura n’ibigo bikeneye abakozi imbonankubone, kuko benshi bahakuye icyizere cyo guhabwa akazi bitewe n’abahagarariye ibigo bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda cyangwa Mpuzamahanga.
Ezechiel Iyakaremye, umwe mu bashaka akazi yarangije Kaminuza mu 2012. Ati “Sinaje gutahana akazi ariko ndabona icyizere nkura ku kuba nahuye n’abantu bakomeye kandi bagafite.”
Mugenzi we warangije icungamutungo mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, we ati “ Hari n’icyicaro cya sosiyete y’itumanaho ya Tigo mvuyeho mpasiga CV kandi mfite icyizere cyo kukabona kuko nasanze hari ibyo nigiye.”
Pierre Kayitana ushinzwe itangazamakuru muri sosiyete ya Tigo yari mu bigo bikeneye abakozi, ati “ Dufite imyanya 16 turimo gushaka abakozi kandi twizeye ko abaje guhura natwe bafite amahirwe menshi yo kugira ako babonamo. Akazi dufite kari mu byiciro: ubucuruzi, iyamamazabikorwa, icungamutungo n’ishoramari, n’ikoranabuhanga.”
Abatagize amahirwe yo kugera muri ibi birori Tigo yashyize itaganzo ku rubuga rwayo.
Remy Ugirase Mujigiti wari uhagarariye umuryango nyamerika ufasha urubyiruko rw’ibiguhu bitanu bya Afurika gutanga ubufasha ku buzima rusange ukaba na wo wari waje nk’ukeneye abakozi (Global Health Corps-GHC), ati “ GHC irashaka urubyiruko rukiri munsi y’imyaka y’amavuko 30 ruhatanira imyanya 10 kandi rufite impamyabumenyi ya A0 mu byo rwize byose. Abazatoranywa bazahabwa amahugurwa muri Amerika ubundi bakore umwaka mu Rwanda cyangwa aho bifuza mu bijyanye n’ubuzima rusange.”
Global Health Corps yatangiye kwakira ubusabe bw’urubyiruko ku rubuga rwayo ruzakora muri 2014-2015; buri wese wujuje ibisabwa aremerewe kugeza ku ya 26 Mutarama 2014, bidaturutse ku byo yize n’ubumenyi asanganywe.
Diana Ingabire Karemano wari umuhizabikorwa mu birori yagize ati “Guhuza abakozi imbonankubone ni kimwe mu byoroshya guhuza abashaka akazi n’abagafite byiyongera ku buryo tubahuza hifashishijwe ikoranabuhanga iyo uciye ku rubuga www.jobinrwanda.com.”
Ingabire yongeyeho ko intego ya JIR igenda igerwaho kuko bakiriye ubusabe busaga 1200 burimo 50% by’abarangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza, bukaba buzasuzumwa ndetse bunemezwe n’ibigo bureba.
Mark Nkurunkiza ukuriye ishoramari mu kigo gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB yatangije ibirori asaba ko abaje gushaka akazi bakwerekana itandukaniro n’ubushobozi bifitemo bigirira icyizere.
Kuri uyu munsi abashaka akazi basagaga 1000, biganjemo abashoje amasomo muri kaminuza n’amashuri y’isumbuye, naho abakeneye abakozi bari bitabiriye uyu munsi bakaba bageraga kuri 20.



















TANGA IGITEKEREZO