00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Amahoro y’isuku yikubye kabiri ku batayeli

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 17 July 2013 saa 03:56
Yasuwe :

Abatayeli bakorera mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko amahooro y’isuku yikubye kabiri, mu gihe umusaruro babona wagabanutse bitewe n’impamvu zitandukanye.
Akarere ka Nyarugenge kakavuga ko icyo kibazo ntacyo bazi, ariko abatayeli bakwiye kugana akarere bakavuga mu nyandiko ko ayo mahooro, batayabona hagafatwa izindi ngamba.
Abatayeli (Tailleur) badodera mu duce dutandukanye mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko mbere batangaga ibihumbi 5,000 (…)

Abatayeli bakorera mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko amahooro y’isuku yikubye kabiri, mu gihe umusaruro babona wagabanutse bitewe n’impamvu zitandukanye.

Akarere ka Nyarugenge kakavuga ko icyo kibazo ntacyo bazi, ariko abatayeli bakwiye kugana akarere bakavuga mu nyandiko ko ayo mahooro, batayabona hagafatwa izindi ngamba.

Abatayeli (Tailleur) badodera mu duce dutandukanye mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko mbere batangaga ibihumbi 5,000 by’amahoro, bakaba baramenyeshejwe ko guhera mu kwezi kwa Kanama bazajya batanga ibihumbi icumi.

Nk’uko babivuga umusaruro wabo waragabanutse cyane, ku buryo nayo bari basazwe batanga bamwe kuyabona byari ikibazo.

Nduwayesu udodera hafi y’isoko ry’imyenda yagize ati ”Twari dusazwe dutanga ibijumbi bitanu, hari bamwe muri twe bayabonaga biyushye akuya, none ushizwe imisoro mu Murenge wa Muhima yatubwiye ko tugiye kujya dutanga ibihumbi icumi, abashyiraho imisoro baba bakwiye kubanza bakadusura bakamenya umusaruro twinjiza uko ungana bakabona kongera amahoro’”

Nk’uko aba batayeri bakomeje babivuga, aya mahoro ngo batangiye 1000, agera kuri 3,000, 5000, none bayakubye kabiri abaye 10,000.

Buri mwaka aba badozi basora umusoro w’ipantante ingana n’ibihumbi 40, hakiyongeraho ayo bakodesha aho bakorera ari hagati y’ibihumbi 10 na 20, bagatanga ayumutekano, buri kwezi bagatanga ayisuku 1,000, bo bakavuga ko aya mafaranga ari menshi ugereranyije n’umusaruro babona, dore ko bavuga ko wagabanutse kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe mu mpamvu bavuga ngo ni uko abantu batakitabira kudodesha imyambaro nk’uko byari bisazwe, dore ko hari ubundi buryo bwo kwambara busigaye bwitabirwa cyane, aho umuntu akodesha umwenda, ku giciro runaka, ibi akaba aribyo byitabirwa cyane kuruta kudodesha.

Aya mahooro basabwa ngo ni ay’isuku rusange, akaba atandukanye nayo batanga y’isuku y’aho bakorera nk’uko Ruzima Serge ushinzwe imisoro n’amahoro mu Karere ka nyarugenge yabitangarije IGIHE.

Ruzima ati ”Uyu mwaka byemejwe n’Inama Jyanama y’Akarere ka Nyarugenge ko bazatanga ibihumbi 10 y’amahoro y’isuku rusange. Itegeko riteganya ko iyu musoreshwa abona ibiciro bishyashya byemejwe bimubangamiye, abimenyesha ubuyobozi ariko ngo abatayeri nta byo bigeze bakora”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages