00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya Gatolika muri RDC yanenze ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 4 March 2020 saa 08:48
Yasuwe :

Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanenze ubutegetsi buriho ivuga ko nubwo itazi ibikubiye mu masezerano Perezida Félix Tshisekedi afitanye n’uwo yasimbuye ariko ibibazo bikigaragara muri Congo abiri inyuma.

Abepisikopi nubwo hari ibikorwa bya Perezida Tshisekedi bashima ngo hari ibibazo igihugu kigifite ubutegetsi budafatira ingamba.

RFI itangaza ko Inama nkuru y’Abepisikopi muri RDC yateranye kuva tariki 24 na 28 Gashyantare 2020 kugira ngo baganire ku mibereho y’igihugu. Bashimye ibikorwa bitandukanye byagezweho birimo, ishyirwaho ryo kwigira ubuntu mu mashuri abanza, uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kugaruka kwa RDC mu ruhando mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande ariko ngo bagaragaje impungenge, zishingiye ku mikorere idahwitse mu buyobozi bw’igihugu. Umunyamabanga mukuru w’inama y’Abepisikopi muri RDC, Donatien Nshole yavuze ko hari ibibazo bikomeye bitarabonerwa umuti [bitatangajwe] biterwa n’amasezerano y’ibanga hagati ya Perezida Félix Tshisekedi n’uwo yasimbuye.

Ati “Ibibazo byinshi igihugu cyahuye nabyo nta gisubizo gikwiye birabona kubera ukutumvikana gukomeje kuranga ihuriro. Ntabwo byemewe ko igihugu kiba imbohe y’amasezerano nayo ahishe.”

Inama y’igihugu y’Abepisikopi muri Congo (Cenco) yavuze ko ititaye ku bikubiye mu masezerano Perezida Félix Tshisekedi yagiranye n’uwo yasimbuye, ariko ko izi neza ko ayo masezerano ariyo yihishe inyuma y’ibibazo biriho muri RDC. Abihaye Imana bose ngo bahangayikishijwe n’imicungire mibi y’umutungo w’igihugu.

Donatien Nshole yongeyeho, ati “Turi kubona abanyapolitiki bari kwigwizaho umutungo mu buryo budasobanutse, banyereza umutungo w’abaturage. Ruswa no gukoresha nabi umutungo w’igihugu birakomeje. Ibyo bikorwa n’abantu bitwa ko barinda umutungo rusange”

Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyumvikanye na guverinoma iriho kuva mu mpera za 2019 ubwo yatangazaga ko ibyavuye mu matora bihabanye n’ibyo Komisiyo y’Amatora yatangaje.

Kiliziya yavugaga ko Martin Fayulu ari we watsinze naho Komisiyo y’amatora yemeza ko Tshisekedi ari we watsinze.

Kiliziya Gatolika ya RDC nubwo hari ibyo ishima ubutegetsi bwa Tshisekedi, ivuga ko hari ibibazo bitarakemuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages