00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinshasa: Iperereza rizajya ryiyambazwa mu gutanga icyangombwa cy’ubwenegihugu

Yanditswe na Cyiza Joseph
Kuya 2 July 2024 saa 07:27
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yatangaje ko uzajya akenera icyangombwa cy’ubwenegihugu azajya abanza guhabwa uruhushya n’Ibiro Bikuru bishinzwe Iperereza n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.

Uyu muyobozi yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ko hari umunyamahanga wahabwa iki cyangombwa yiyita Umunye-Congo.

Yagize ati "Iyi gahunda igamije ahanini kurwanya kwinjira mu gihugu ku bwinshi biterwa no gutanga icyangombwa cy’ubwenegihugu ku bantu batari Abanyekongo."

Urwego rw’Iperereza n’urushinzwe Abinjira n’Abasohoka zasabwe kujya zibanza gusuzuma neza amakuru ku bantu basaba iki cyangombwa, kugira ngo hatazagira abanyamahanga bazica mu rihumbye.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe umutekano wo mu bice bitandukanye bya RDC ukomeje guhungabana, amahanga agashinjwa kubigiramo uruhare.

Kimwe mu byakanguye cyane ubutegetsi bwa RDC ni igeregezwa ryo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ryabaye tariki ya 19 Gicurasi 2024. Iki gikorwa cyagaragayemo Abanye-Congo barimo abafite ubwenegihugu bubiri ndetse n’Abanyamerika batatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages